Ni henshi mu Rwanda abana barwara indwara ziterwa no kunywa amazi yanduye cyangwa bakayivurugutamo bayasanze mu bishanga kwidumbaguza, kuvoma cyangwa kuhira imyaka iwabo bahateye.
Imwe mu ndwara zibazahaza ni iyitwa bilharzia iterwa n’ibikoko bitagaragarira amaso biba mu mazi yanduye bita parasites.
Ibimenyetso byayo akenshi biba ari umuriro, ibicurane, guhitwa no gucika intege, umwana akanegekara.
Nk’uko biri no ku ndwara nyinshi, uburyo bwiza bwo kuyirinda ni ukugira isuku muri byose harimo ibiribwa, imyambaro, aho abana barara n’aho bakinira ndetse no kunywa amazi meza.
Hari umugore wo mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo wabwiye The New Times ko mu mwaka wa 2021 umwana we yarwaye indwara ibanza kumushobera.
Yabanje gukeka ko yari indwara isanzwe ariko Umujyanana w’Ubuzima aza kumutekerereza ko ari indwara bita Bilharzia.
Ati: “ Umwana yari afite umuriro, ahitwa, yanegekaye. Namujyanye ku kigo nderabuzima baduha imiti ariko ntiyagira ikintu kinini imufasha”.
Aho Umujyanama w’Ubuzima amubwiriye ko ari iriya ndwara, nibwo yashyize umutima hamwe kuko yari amaze kumenya icyo umwana we mu by’ukuri arwaye.
Aho aherewe imiti, umwana yarazanzamutse, aba muzima ariko bisigira Nyina isomo ryo kumenya akamaro k’isuku muri byose.
Avuga ko amazi abana be banywa, agomba kuba atetse mu rwego rwo kubarinda inzoka nk’izateye umwana we uburwayi mu gihe cyahise.
Imibare y’ikigo Rwanda Biomedical Centre (RBC) ivuga ko buri mwaka hari abana 1,200 bajyanwa kwa muganga kuvurwa izo nzoka.
Mu mwaka wa 2020, Akarere ka Bugesera niko bagaragayemo ari benshi.
Iyi ndwara rero ibarirwa muzo abahanga bita indwara zititaweho zikunze kugaragara mu bihugu bya Afurika yo hagati n’iyo mu Majyepfo y’Ubutayu bwa Sahara.
Bazita Neglected Tropical Diseases zirimo imidido, igicuri, inzoka zo mu nda n’izindi akenshi ziterwa n’umwanda.
Ubushakashatsi bwakozwe muri uriya mwaka bwagaragaje ko inzoka zo munda zirimo n’iyo turi kuvugaho hano, zihariye 41%.
Ni ikibazo gikomeye k’uburyo Minisiteri y’ubuzima ikora ku buryo mu Midugudu 1,013 ku Midugudu 2,148 igize u Rwanda habera ubukangurambaga bwo kwibutsa ababyeyi akamaro k’isuku y’amazi, bikajyanirana no guha abana imiti y’inzoka.
Iki gikorwa kandi kiri muri gahunda irambye y’uko muri buri Mudugudu mu yavuzwe haruguru, abana bazajya bahabwa iyo miti yo kubarinda inzoka bigakorwa rimwe cyangwa kabiri buri mwaka.
Indwara Bilharzia ivugwa aha iterwa n’inzoka zijya mu mara y’umwana zikamuzonga, ibyo ariye ntibimugere ku mubiri akazingama.
Izo nzoka zigaragara cyane mu bice bituriye amazi areka nko mu bishanga, hafi y’inzuzi n’imigezi n’ahandi.
Umuyobozi ushinzwe ishami rya RBC rirwanya indwara zitandura n’iziterwa n’udukoko bita parasites witwa Ladislas Nshimiyimana yabwiye The New Times ko isuku nke ari yo ntandaro ikomeye yo kurwara ziriya ndwara.
Avuga ko RBC iri guha abana bo mu Midugudu igaragaramo iriya ndwara kurusha indi ibinini byica izo nzoka.
Abaturage kandi bahabwa imyambaro ibarinda guhura n’amazi yo mu bishanga irimo za bote n’uturindantoki ngo birinde uko bishoboka kose.
Bijyanirana kandi no guhugura abaturage ku mpamvu zitera abantu kurwara izo ndwara n’uburyo zakumirwa.
Birimo n’uburyo bise Bilharzia Storytelling Lab hakaba ahantu abaturage bahurira bakaganirizwa kuri iyo ngingo.
