Burera: Umwana w’imyaka 4 yatabarije Nyirakuru wishwe n’umukobwa we

Amakuru Ijwi ry' Abana Ubuzima

Umwana w’imyaka 4 ni we watabaje abaturanyi ubwo nyina Uwimana Claudine w’imyaka 23 wo mu Kagali ka Nyamabuye, mu Murenge wa Kagogo, yicaga Nyirakuru, Mutuyimana Christine w’imyaka 53, amuteye icyuma mu mutima. 

Inkuru ya IsangoStar ivuga ko abaturanyi bashinja inzego z’ibanze kurangara no kudakumira icyaha kitaraba.

Byabaye nyuma y’amakimbirane yari akunze kuba hagati y’uyu mukobwa na nyina, aho Uwimana Claudine yahoraga amukubita, ndetse akaba yaraheruka no kumukuramo amenyo.

Ubwo yamuteraga icyuma, umwana w’imyaka ine wa Uwimana, yagerageje gutabariza nyirakuru ariko biranga biba iby’ubusa.

Mu ijwi rye, uyu mwana yagiraga ati “Uri kwica Kaka, uri kwica Kaka…” ariko Uwimana iryo jwi ntiyaryitaho akomeza kwinjiza icyuma kugeza aho kivunikiye mu mutima.

Ijwi ry’uyu mwana niryo ryatumye abaturanyi baza gutabara, bageze mu nzu kuri nyakwigendera asa n’uguye mu maboko yabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagogo, Nsengimana Aloys, yemeje aya makuru, avuga ko Uwimana Claudine yamaze gutabwa muri yombi.

Ni mu gihe yagiye gufunganwa n’uwo mwana w’imyaka ine yari yarabyariye iwabo.

Abaturanyi n’umuryango wabo basaba ko mu bushishozi bw’ubutabera bwazamureka akaza kurererwa mu muryango.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *