Abagabo barasabwa gufasha abagore konsa neza babarinda umunaniro n’umuhangayiko

Amakuru Ijwi ry' Abana Ubuzima

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), yasabye abagabo kurushaho kuba hafi abagore bonsa bakabafasha; kubona indyo ibakwiriye ndetse bakabarinda umunaniro n’umuhangayiko arinako baharanira ko abagize umuryango bose bagira ituze n’umutekano.

Ni ubutumwa Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF, Mireille Batamuliza, yagarutseho kuri uyu wa 7 Kanama 2025 ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe ubukangurambaga ku Konsa neza bw’uyu mwaka, bwatangirijwe mu Murenge wa Matimba i Nyagatare.

Yavuze ko uruhare rw’umugabo mu konsa neza rugaragarira henshi harimo; kumubonera ibimutunga bikwiye umugore wonsa, kumurinda umuhangayiko, umunaniro ukabije n’ibindi bimubangamira bikamubuza amahoro.

Ati: “Umugabo akwiye kurinda Umugore umuhangayiko, n’umunaniro ukabije, akagira uruhe mu kugabanya imirimo inaniza Umugore kuburyo bimuviramo no kutonsa. Akwiye kubonera urugo ibirutunga, kuko umubyeyi wonsa agomba kuba yariye neza. Uruhare rw’umugabo rero ruboneka ahantu henshi. Gutunga urugo, kubona ibindi bikenewe nk’amazi meza no kugira isuku. Ibijyanye n’umunaniro n’imirimo yo mu rugo bakayifatanya kugira ngo wa mubyeyi abone uko yonsa.”

Batamuliza yanakomoje ku bagabo bateza intugunda mu rugo avuga ko umubyeyi wonsa akeneye ituze n’umutekano mu rugo.

Ati: “Ariko na none n’umutekano w’umubyeyi ndetse n’abari mu rugo bose. Niba utashoboye no kubona ibyo ntuzane n’amahane ntutere guhangayika abari mu rugo bose. Ni urwo ruhare twifuza kubona ku bagabo, kugira ngo dukomeze kuzamura uyu mubare [w’abagore bonsa neza].”

Uko abagabo bumva uruhare rwabo

Abagabo bagaragaza imyumvire itandukanye ku bijyanye n’uruhare rwabo mu kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi.

Hari abaherutse kubwira ijamboryumwana.rw ko kubona ibitunga urugo bihagije ubundi indi mirimo yose yo mu rugo irimo, gutegura amafunguro no kuyaha abagize umuryango, no kwita ku bana igakorwa n’abagore.

Nsengimana Donath utuye mu Umudugudu wa Ryabiyaga mu Kagali ka Cyamukuza mu Karere ka Gisagara avuga ko icy’ingenzi ari uko aba yahashye ubundi akabona n’ibindi byangombwa nkenerwa birimo amakaye y’abana n’imyambaro.

Ati: “Wenda n’iryo rimwe wamuherekeza kwa muganga ariko izo nshuro zose bavuga ntabwo biba ari ngombwa ni ugukabya. Iby’imirimo nabyo urumva ntiyaba afite uruhinja ngo ajye kwahira ariko na none sinanjya mu byo guteka.”

Ku rundi ruhande ariko hari abumva uruhare rwabo ariko bakomwa mu nkokora n’ubushobozi.

Muhuta Jean Damacsene na we utuye mu Mudugudu wa Ryabiyaga mu Kagali ka Cyamukuza mu Karere ka Gisagara avuga ko azi kwita ku mugore we harimo kumuherekeza kwa muganga, kubona ibitunga urugo no kumufasha imirimo nubwo hari aho ubushobozi bumukoma mu nkokora.

Yagize ati “Kugira ngo abana banjye bagire imirire myiza, mpinga imboga, nkorora inkoko bakarya igi wenda mu Cyumweru Kabiri cyangwa rimwe bitewe n’ayo zateye. Imboga nazo bakazirya, ibijumba biba Bihari nabyo bakabirya n’ibishyimbo ubundi bakabona n’igikoma.”

Ku mpamvu abana barya igi rimwe na rimwe mu Cyumweru, yagize ati “Impamvu inkoko ntitera buri gihe ntabwo amagi bagomba kuyarya buri munsi kuko hari n’ibindi biba bikenewe […] jyewe ndamutse mfite eshanu zitera, nayabaha buri munsi icyo mbivugiye ni uko ari imwe mfite.”

Nyiransabimana Immaculee ushinzwe imirire ku Kigonderabuzima cya Gishubi mu Karere ka Gisagara yavuze ko igikenewe ari uko inyigisho zihoraho.

Ati “Bisaba kwibutsa, umuturage ashaka ngo niba umubwiye ikintu ejo wongere usubireyo ni ukubaba hafi.”

MIGEPROF, Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana NCDA n’abafatanyabikorwa batandukanye, barimo kugaruka ku ruhare rwa buri wese mu gufasha abagore konsa neza kuko imibare yerekana ko ikigero bikorwaho kigenda kigabanyuka kandi ariryo shingiro ry’imibereho myiza y’abana, no kurwanya imirire mibi n’igwingira.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yerekena ko igipimo cy’abana bonka neza kugeza ku mezi atandatu cyagabanutse, kiva kuri 87.3% mu 2015 kigera kuri 80.9% mu 2020.

Ku rwego rw’Isi naho konka neza biracyari hasi kuko nibura abagore 38% aribo bonsa neza.

Iyi ikaba ari imwe mu mpamvu y’ubukangurambaga kugira ngo abantu b’ingeri zinyuranye bongere kwibutswa uruhare buri wese afite mu konsa neza cyangwa gushyigikira umubyeyi wonsa.

Konka niyo ntango y’ubuzima bwa muntu. Umwana wonse neza bimwongerera ubudahangarwa bw’umubiri bikamurinda indwara ndetse bigafasha n’umubyeyi we. Bifite kandi uruhare runini mu kurwanya igwingira.

TWARABANYE Venuste/Ijamboryumwana.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *