Nyarugenge: Akeneye Inkunga Y’Amata Ngo Akuze Impanga Eshatu

Amakuru Ijwi ry' Abana Uburenganzira Bw' abana

Mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge hari umubyeyi w’imyaka 40 uremerewe no kurera abana batatu b’impanga, agasaba ubufasha kuwo ari we wese wabimufashamo.

Yitwa Mukasimwugomwa Consolée, akemeza ko umwana we w’imfura afite imyaka umunani, umukurikira akagira irindwi mu gihe impanga eshatu yabyaye zirimo umuhungu umwe n’abakobwa babiri zo zifite umwaka umwe n’amezi abiri.

Umugabo we asanzwe atwara imizigo y’abantu ku igari muri Nyabugogo ayo abonye akaba iyanga mu gutuma abagize umuryango we bakomeza kubaho mu Mujyi wa Kigali.

Ati: “ Tubayeho mu buzima bubabaje kuko umugabo wanjye ari umukarasi kandi hari igihe ataha nta kintu azanye,  yabuze amafaranga abana bakaburara”.

Yabwiye ikinyamakuru Ukwelinews ko afite impungenge z’uko abana be bashobora kurwara indwara ziterwa n’imirire mibi kubera kutabona imfashabere ihagije, hakiyongeraho ko n’ibere rye rimwe rkubera ko ibere rye rimwe ryarwaye.

Ati “ Ubu bonka ibire rimwe bose uko ari batatu kubera ko irindi ryarwaye. Urumva rero ko ritabahaza gusa ndashimira akarere ka Nyarugenge kuko nkibyara kampaye Frw 200,000.”

We n’umugabo we bavuga ko babonye inka yabafasha mu kubona amata yo guha abana bikabafasha gukura neza.

Mbonigaba Celéstin, umugabo we, avuga babonye inka n’inzu yo kubamo byabafasha cyane.

Ati “ Ubuzima buratugoye kuko abana bose uko ari batanu barya iyo nabonye ikiraka kandi urabona ko izi mpanga ziba zikeneye  amata kuko amashereka ya nyina atazihaza.”

Avuga ko bibera mu nzu bishyura Frw 12,000  kandi nayo kuyabona ntibyorohe,  akaboneraho gusaba abagiraneza bafite ubushobozi kumufasha.

Mu gihe u Rwanda ruri mu gihe cyahariwe konsa, gufasha umubyeyi nk’uyu byaba ingirakamaro kandi byaba bikozwe mu gihe gikwiye.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *