Imyumvire Mibi Mu Babyeyi Ibabuza Konsa Neza

Amakuru Ijwi ry' Abana Uburezi

Bimwe mubyo ubushakashatsi bugaragaza ni uko 16% by’abana bari munsi y’amezi atandatu bagwingira bitewe no kutonka neza, impuguke zikagaragaza ko bituruka ku myumvire mibi ya bamwe mu babyeyi n’ubumenyi buke bwo konsa neza.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), yasanze amakimbirane mu ngo ajyanirana no guhoza umubyeyi ku nkeke bimutera umuhangayiko no kutonkereza umwana ku gihe, bikaba bimwe mu bishobora gutumwa agwingira.

Mu kwezi kwahariwe konsa kwatangiye ku wa 1, Kanama, 2025, ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire myiza y’abana, NCDA, gukubiyemo insanganyamatsiko yo ‘Konsa neza, ahazaza heza hazira igwingira mu bana’, intego ikaba kuganira ku byuho bihari bituma ababyeyi batonsa neza kureba uko byakurwaho.

Nk’uko bisobanurwa na Ntimugura Jean Yves, ushinzwe imirire myiza muri gahunda ya ‘Enough Campaign’ ya NCDA, hari ababyeyi bamwe batangira guha abana amazi n’imfashabere mbere y’uko buzuza amezi atandatu.

Abandi nabo babura ubumenyi bw’uburyo bukwiriye bwo konsa cyangwa bagatangira kuvanga konsa n’indyo yindi bibwira ko abana bonka ntibahage nyamara ikibazo kiri ku buryo bonsa mo umwana.

Akomeza avuga ko ibindi bibazo bikomeye ari amakimbirane yo mu ngo, aho abagore bonsa bashobora guhozwa ku nkeke n’abo bashakanye, bigatuma batabona umutuzo ngo bonse umwana neza, ibyo kandi bikajyanirana n’umuhanyayiko.

Konsa neza bitangira umwana akivuka.
Ntimugura avuga ko iyo umwana akivuka, aba ari bwo agomba guhita yonka, ako kanya.

Ati:” Duhere umwana akivuka mu isaha ya mbere, agomba guhita agashyirwa ku ibere akonka ya mashereka y’umuhondo. Noneho aba azakomeza konka kugera ku mezi atandatu ya mbere, Nyina akirinda ko yavangamo amazi cyangwa ibindi. Kuvuga ngo ngiye kuvangamo amazi kubera ko umwana afite inyota ntabwo ari byo!”
Mu gusobanura uko umwana yonka, uyu muhanga avuga ko Nyina aba agomba kumushyira ku ibere neza.

Ibi bikorwa binyuze mu kumutamika ibere agafata imoko neza ikajya mu kanwa aronka kandi uko yonka ya mashereka ya mbere aba akungahaye ku mazi amumara inyota.

Uko amara umwanya ku ibere ni ko amashereka yiyongera kandi akaza akungahaye ku ntungamubiri. Hejuru y’ibi, umubyeyi aba agomba kuba yakarabye intoki neza, akabikora yirinda ko mu gutamika umwana ibere yamutamika n’umwanda uri mu kiganza.

Ntagomba kandi guhugira kuri telefoni ahubwo agomba konsa umwana amureba mu maso, bahuje urugwiro, byaba na ngombwa akamuririmbira.

Bombi bibaremamo urukundo ruzabaranga igihe cy’ubuzima bwabo bwose. Si byiza kandi kuvana umwana ku ibere rimwe umujyana ku rindi buri kanya, ahubwo aba agomba konka akaryikuraho igihe yumvise ko amashereka ataza uko abishaka.

Wa muhanga wo muri NCDA arakomeza ati: “Umwana aba agomba kubanza guhumuza ibere rya mbere ukabona kumushyira ku rindi.”
Iyo umubyeyi abona ko atajyana umwana ku kazi ngo aze kuhamwonkereza, aba afite andi mahitamo yo kwikaama amashereka akayasigira undi uri buze kuyaha umwana gusa bisaba isuku nyinshi no kuyabika neza.

Amashereka arimo intungamubiri, ibinure, ibirinda indwara n’ibitera imbaraga umwana akenera mu mezi atandatu.

Muri icyo gihe nta kindi aba akeneye kitari yo.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Batamuriza Mireille asaba abagabo bafite abagore bonsa kubarinda guhangayika kuko biri mu bituma babura amashereka.

Abasaba no kubafasha mu kubona indyo yuzuye n’ibindi byatuma bonsa neza abana babo.

Batamuriza yagaragaje ko iyo ababyeyi batonsa neza abana babo binagira uruhare mu kongera igwingira mu bana.

Aboneraho no gukebura abagabo bakoresha imirimo ivunanye abagore bonsa n’abatuma bahangayika kuko byose bituma babura amashereka.

Ati: ‘‘Ibituma umugore atonsa neza harimo n’umuhangayiko. Mukwiriye kurinda umugore guhangayika, mukamurinda umunaniro ukabije, mukagabanya imirimo ishobora kunaniza umugore. Mukwiriye kumubonera ibimutunga, amazi meza, kugira isuku, imirimo yo mu rugo mukayifatanya kugira ngo umubyeyi aze kubona n’umwanya wo konsa.’’

Iyo umwana atonka neza agira ubudahangarwa buke mu mubiri we, imirireikaba mibi, akarwaragurika kuko umubiri we utabasha kwirema mo abasirikare bakomeye bo guhangana n’indwara cyangwa udukoko (microbes) twinjira mu mubiri.

Ingaruka zibamo no kuba yapfa.

Ni mu gihe ubushakashatsi ku mibereho y’ingo z’Abanyarwanda bita DHS 2019–2020 bwerekanye ko 19.1% by’abana bari munsi y’amezi atandatu bavutse batonka neza kuko ba Nyina babavangiramo n’ibindi.
Munezero Jeanne d’Arc

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *