Mu Karere ka Musanze, nk’uko n’ahandi bimeze, hakunze kuboneka abana bibera mu muhanda kubera gushoberwa. Icyakora hari bamwe muri bo muri iki gihe babayeho neza kandi ubona ko bazagira ejo heza.
Mbere yo gutangira kwigishwa imyuga, nabo bari nk’abandi bose, birirwa bagenda umuhanda bukabiriraho bashaka uwabaha igiceri, irindazi, ikigori cyangwa ikindi bashyira mu nda.
Ku bw’amahirwe, baje kubona ikigo kibahugura mu myuga, bamwe bahinduka abadozi b’inkweto beza, abanda baba ab’imyenda, abanyabugeni basigisha amarangi…none ubu bahorana akanyamuneza ku maso.
Ikigo kitwa Art for Change Rwanda nicyo cyabonye ko nubwo abo bana basabiriza ariko bifitemo impano yazabagirira akamaro, gihitamo kubavana mu muhanda kibicaza mu ishuri.
Iki kigo ni Umuryango utari uwa Leta washinzwe mu mwaka wa 2020 ubwo COVID-19 yacaga ibintu, ushingwa na Olivier Hotari usanzwe ari umunyabugeni byahamye.
Hodari yabwiye The New Times ko intego y’ikigo cye ari ukubyaza umusaruro mu rwego rw’ubugeni ibikoresho biboneka i Musanze no kwita ku bana b’aho bakava k’umuhanda.
Yemeza ko ibyo gukunda abana byamujemo akiri muto kuko yakuze abona iwabo bakunda abantu cyane cyane abana.
Nyina niwe wamubereye urugero muri urwo rugendo, akaba ari umubyeyi wamweretse ko gukunda abantu ari ingirakamaro buri gihe.
Aho akuriye, yasanze gukoresha ubugeni mu kuzamura imibereho ye n’iya bagenzi be cyane cyane abana byagira umumaro.
Yatangiriye mu guha abana amakaramu y’igiti n’amakayi kugira ngo bashobore gushushanya.
Kuko gushushanya biri mu byo azi kurusha ibindi, yasanze akwiye kurushaho kubigeza no ku bana, akabongerera ubumenyi.
Ati: “ Ubwo nifatanyanga n’abo bana tugashushanya, nasanze bafite impano yari yarabasinziririyemo kandi itangaje. Nahise mbona ko impano ari ikintu gikomeye, gishobora gutuma umuntu yerekana amarangamutima yari yaramunaniye kuvuga bigatuma akira intimba, agakira ibikomere”.
Igikorwa cye yagitangiranye n’abana batanu, kirakura, ubu gifitiye akamaro abana 32 bose bahoze baba mu muhanda ubu bakaba baragannye ishuri.
Ubu biga gushushanyisha amarangi, biga umuziki, abandi bakiga kuboha, bikajyanirana no kubibutsa akamaro k’ikinyabupfura, isuku n’imirire iboneye.
Dominique Nzafashwanayo ni umwe muri bo ufite imyaka 19.
Yabwiye The New Times ko mbere yahoze mu ishuri, aza kurivamo kuko iwabo babuze ibikoresho byaryo.
Nta yandi mahitamo yari afite atari ayo kujya ku muhanda kureba ko yasabiriza akabona amafaranga yo gushyira imuhira ngo bahahe.
Ati: “ Muri iki gihe numva nyuzwe kuko ubuzima bwanjye bwahindutse. Mbere banyitaga umujura ariko ubu bambonamo ingirakamaro”.
Niko bimeze no kuri mugenzi we witwa Cedric Iradukunda w’imyaka 15, ubu ukora neza umwuga w’ubudozi.
Hodari, wafashije aba bana kuva ibuzimu bakajya ibuntu, avuga ko afite icyizere ko igihe kizagera bakaba ingirakamaro ku gihugu mu buryo bugaragara kandi nabo bakigirira akamaro.
Ikigo yashinze kirenze kuba ahantu ho kwigisha imyuga, ahubwo cyahindutse n’ahantu hatanga isanamitima ku bana bari baratereranywe bajya kuba rubebe.
