Abangavu Bakina Mu Ikipe Y’Igihugu Batangiye Umwiherero Wo Guhangana Na Nigeria

Amakuru Uburenganzira Bw' abana Uburezi

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abangavu y’umupira w’amaguru, yatangiye umwiherero wa mbere uzarangira tariki 09, Kanama, uyitegurira kuzakina na bagenzi babo bo muri Nigeria.

Ni umukino bazahatanira kuzitabira imikino y’igikombe cy’isi kizaba mu mwaka wa 2026.

Umutoza wabo Cassa Mbungo André, yahamagaye abangavu 25 bagomba gutangira kwitegura kuzakina niyo kipe isanzwe iri mu zikomeye muri Afurika ushingiye no ku mateka y’uyu mukino muri iki gihugu muri rusange.

Uyu mwiherero watangiye ku Cyumweru tariki ya 3 Kanama 2025, abawitabiriye bakaba baratoranyijwe mu makipe atandukanye yiganjemo akina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere y’abagore.

Nyuma yawo hazakurikiraho undi uzaba hagati muri Kanama, uwa gatatu ari nawo wa nyuma ukazatangira tariki 10, Nzeri, uzabategurira mu buryo butaziguye kwitabira umukino na bagenzi babo muri Nigeria.

U Rwanda rwageze muri iki cyiciro cya kabiri cy’ijonjora, nyuma yo gusezerera Zimbabwe mu gihe Nigeria yo itigeze ikina ijonjora rya mbere ry’ibanze.

Ubwo batsindaga Zimbabwe, Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda General Mubarakh Muganga yahembye ikipe Miliyoni Frw 1 ngo bayigabane ibabere agahimbazamusyi.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *