Abana Baba Mu Bushinwa Bahawe Umuganura

Amakuru Ijwi ry' Abana Mu Mahanga

Ku wa Gatandatu, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda basaga 300 baba mu Bushinwa bijihije Umuganura.

Amafoto yatangajwe na Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa arerekana ababyeyi b’Abanyarwanda bambaye by’umuco wa Kinyarwanda bahera abana amata mu cyansi.

Handitseho ko uwo ari umwanya wo gufasha abana kwishimira umuco w’abatuye igihugu cyabo, ukaba uwo kwishimira ibyagezweho, guhamya ingamba z’igihe kirekire no gushimangira umuco w’ubumwe no gukunda igihugu.

Abanyarwanda babayo baje kuganuza Amb. Kimonyo.

Umuganura w’umwaka wa 2025 ufite isanganyamatsiko igira iti “Umuganura, Isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira.”

 Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uyu munsi, Ambasaderi James Kimonyo yababwiye ko umuganura ari umwanya wo kuganuzanya, kwishimira ibyagezweho, guhiga ibizakorwa umwaka utaha, no gukomeza umuco n’indangagaciro zijyanye n’uyu munsi.

Ambasaderi Kimonyo James ageza ijambo ku baje muri iki gikorwa.

Izo ndangagaciro zirimo gukorana umurava, gukunda igihugu, ubumwe no kwirinda amacakubiri.

Ibindi byaranze uyu munsi ni imbyino gakondo nyarwanda, gusangira amafunguro ya Kinyarwanda, guha abana amata, guhemba abanyeshuri barangije amasomo, umukino w’igisoro, amazina y’inka, amahamba, n’imyidagaduro igaragaza umuco nyarwanda.

Bahamirije, barabuguza, barashayaya n’ibindi biranga umuco w’Abanyarwanda

 Itorero Ishyo, n’abahanzi barimo Intore Masaamba bataramiye abiwitabiriye.

Amafoto: Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *