Inama ku babyeyi bahangayikishwa no kubyibuha cyangwa kugwa kw’amabere igihe bonsa

Amakuru Ubuzima Uncategorized

Konsa nicyo gikorwa cya mbere umubyeyi agomba gukora mu isaha ya mbere akibyara, bigakomeza ntakindi avangiwe kugeza nibura umwana agize amezi atandatu.

Imibare y’Igiko cy’igihugu cy’Ibarurishamibare yo mu 2020 yerekana ko konsa kuva umwana akivuka kugeza ku mezi atandatu biri kuri 80.9% mu babyeyi bo mu Rwanda.

Mu batonsa uko bikwiye harimo ababiterwa n’imyumvire irimo kwanga kongera ibiro cyangwa ko amabere yabo yagwa.

Ntimugura Jean Yves ushinzwe imirire myiza n’ubukangurambaga bwa Enough Campaign bugamije kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe imukurire no kurengera umwana NCDA, avuga ko kongera ibiro bikunze gutangira umubyeyi atwite bigakomeza na nyuma yo kubyara kubera inshuro aba asabwa kurya kugira ngo umwana abone intungamubiri zihagije akeneye.

Gusa ngo hari abanga kurya uko bikwiye banga kongera ibiro bigatuma barya ibituma batabyibuha [bita gufata rejime] bitarimo intungamubiri umwana akeneye.

Ntimugura abagira inama yo kwita ku mirire uko bikwiye bagira ikibazo bakegera inzobere mu mirire bakabagira inama.

Ati “Mubona ko iki gihe haje ibintu by’amarejime cyane abantu benshi ntabwo baba bashaka kugira ngo bongere ibiro kandi ubona ko muri cya gihe cyo gutwita no konsa umubyeyi yongera ibiro. Dusigaye tubwira ababyeyi kwirinda guterwa ikimwaro no kongera ibiro kuko arimo konsa kugira ngo bidatuma ajya ku marejime akibuza intungamubiri zimwe na zimwe umwana we yari akeneye. Cyakoze cyo mu gihe abona arimo kongera ibiro cyane tumugira inama yo kugana inzobere mu mirire kugira ngo bakugire inama y’icyo wakora.”

Ku rundi ruhande hari abanga konsa burundu bagatangiza abana amata y’ubwoko butandukanye cyangwa bakanabaha imfashabere mbere y’amezi atandatu, bagira ngo amabere yabo atagwa.

Ntimugura avuga ko icyo ari ikibazo cy’imyumvire igira ingaruka zikomeye ku mwana. Agasaba uwabyaye wese gufata amabere ye nk’inkongoro z’umwana.

Ati “Twavuga ko ari imigirire itari myiza, kuko ubundi iyo umubyeyi yamaze kubyara amabere ntabwo aba akiri umurimbo ahubwo aba yabaye inkongoro z’umwana. Kugira ngo umwana abuzwe ayo mahirwe ntabwo ari ibintu byiza. Kubuza umwana amahirwe yo kona ni ukumubuza ubuzima.”

Amashereka niyo yonyine umwana aba akeneye mu mezi atandatu ya mbere y’ubuzima bwe. Abamo intungamubiri zose akenera muri icyo gihe by’umwihariko ayo yonka mu isaha ya mbere niyo ntango y’ikorwa ry’abasirikare b’umubiri we.

Uretse ibyo konsa ni igikorwa cyiyubashye cyongera ubusabane hagati y’umwana n’umubyeyi.

Buri masaha ari hagati y’abiri n’atatu umwana aba agomba konka ni ukuvuga nibura inshuro 8 ku munsi.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *