Drone Ya Israel Iravugwaho Kwica Abana Bagiye Gushaka Amazi

Abana batandatu nibo babaruwe ko bahitanywe n’igisasu ingabo za Israel zarashe rwagati muri Gaza kuri iki Cyumweru. Muri rusange icyo gisasu cyahitanye abantu 10. Ubuyobozi bw’ibitaro bya Nuseirat’s al-Awda aho iyo mirambo yajyanywe buvuga ko imibiri yabo bana yari yangiritse cyane. Ababibonye babwiye BBC ko missile yahitanye abo bantu yarashwe aho bari bateraniye bategereje guhabwa […]

Continue Reading

Gasabo: Yageze Iwe Asanga Umukozi Aramusambanyiriza Umwana

Muri Mata, 2025 umubyeyi wo Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo yatunguwe kandi ababazwa no gusanga umukozi we wo mu rugo ‘w’umukobwa’ ari kumusambanyiriza umwana ‘umuhungu’ w’imyaka 14. Uwo mukobwa afite imyaka 20, bikaba bivugwa ko bitari ubwa mbere asambanyije uwo mwana. Ikinyamakuru Bwiza kivuga ko amakuru ava mu bushinjacyaha bwa Repubulika avuga ko […]

Continue Reading

Kenya: Umubyeyi afite amashereka ahaza abana 50

Umubyeyi witwa Njoroge Chelimo w’imyaka 36 wo muri Kenya, usanganywe abana babiri asobanura ko yifitemo ubushobozi bwo kugira amashereka menshi ahaza abana be agasagura n’andi menshi afashisha abandi bayakeneye k’uburyo abona ahaza abana 50. Mu gusobanura uko byatangiye, avuga ko konsa ku nshuro ya mbere byamugoye kuko umwana yabanje kunanirwa gufata ibere. Uko iminsi yahitaga, […]

Continue Reading

Umuhanzikazi Clarisse Karasira Yibarutse Ikindi Kibondo

Umuhanzi Clarisse Karasira wigeze gukora itangazamakuru mu Rwanda yibarutse umwana wa kabiri, mu Kinyarwanda bamwita ubuheta, w’umuhungu yise Kwema Light FitzGerard. Kuri Instagram niho yatangarije uko kwibaruka umwana kwe, ashyiraho ifoto y’intoki ze, iz’umugabo we n’iz’urwo ruhinja. Ni bumwe mu buryo abagore b’abasilimu batangarizamo ko bibarutse. Amagambo yakurikije iyo foto aragira ati: “Twibarutse Kwema, ubuheta […]

Continue Reading

Muhanga: Umunyamategeko w’imyaka 74 aravugwaho gusambanya umwana

Mu muhezo, Urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga ruherutse kuburanisha urubanza ubushinjacyaha buregamo umwavoka ubura igihe gito ngo agire imyaka 75 gusambanya umwangavu w’imyaka 16 akamutera inda. Ryari iburanisha ku ifungwa cyangwa ifungurwa ry’agateganyo, abari baje gukurikirana uru rubanza bakaba barasohowe mu rubanza kuko byemejwe ko rubera mu muhezo. Umunyamakuru wa UMUSEKE wari […]

Continue Reading

Burera: Bavoma Kure Bahetse Abana

Mu Mirenge itatu y’Akarere ka Burera ari yo Rugarama, Cyanika na Gahunga hari abagore bakora urugendo rurerure bahetse abana bagiye kuvoma amazi mu mibande iri hasi mu misozi miremire. Babiterwa ahanini n’uko amazi yari asanzwe aboneka ku mavomo abatuye yabuze, ubu ijerekani ikaba igura Frw 300. Muri iki gihe iragura ityo kandi nta gihe kinini […]

Continue Reading

Amerika: Imyuzure yahitanye abana 25

Muri Leta ya Texas, imwe muri Leta 50 zigize Ameika, habereye ikiza cyahitanye abantu bakuru 24 n’abana 25, kugeza ubu hari n’abandi benshi bataraboneka. Imvura yateye iyo myuzure yaguye isa n’aho itunguranye, amazi aruzura aba menshi kugeza ubwo imivu ikomeye itembanye abantu bari baje mu birori byari byahurije hamwe abakobwa n’inshuti zabo. Perezida wa Amerika […]

Continue Reading

Buri Minota 15 Umwana Azira Intambara –UNICEF

Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku bana ritangaza ko intambara ziri hirya no hino ku isi zikomeje gushyira ubuzima bw’abana mu kaga ku buryo buri masogonda atanu umwana ata iwabo agahunga, buri minota 15 akicwa cyangwa agakometswa. Aho ibi byiganje mu Burasirazuba bwo Hagati no mu Majyaruguru ya Afurika. Aka kaga katumye abantu miliyoni 45 bakenera […]

Continue Reading

Nyamasheke: Abanyeshuri barashaka aho gukinira

Abana bo mu Murenge wa Karengera mu Karere ka Nyamasheke biga mu rwunge rw’amashuri rwitwa GS Umucyo Karengera basaba ubuyobozi kubashakira ibibuga bikoze neza bakabikiniraho bikabazamurira impano. Ababyeyi babo nabo bavuga ko kutagira aho bakinira bituma abana babo badasabana cyangwa ngo bazamure impano bifitemo. Umwe muri bo witwa Nyabyenda Siméon yabwiye Imvaho Nshya ko bishimira uburezi […]

Continue Reading

Abenshi Mu Bazazira Ihagarikwa Ry’Inkunga Ya Amerika Ni Abana-Raporo

Abahanga bandika mu kinyamakuru kiri mu byuhashwe kurusha ibindi ku isi byandika ku buzima no kuri science cyo mu Bwongereza kitwa The Lancet banditse ko mu bantu miliyoni 14 bazahitanwa n’ingaruka z’uko Amerika yahagaritse inkunga mu bihugu bikennye ari abana. Muri Werurwe, 2025, Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Marco Rubio yabwiye isi […]

Continue Reading