Iperereza ryakozwe n’inzego z’ubuzima n’iz’umutekano mu Bushinwa zagaragaje ko mu mezi make ashize hari abantu bakoranye mu kuroga abana binyuze mu biryo.
Abana babarirwa mu magana baherutse kugubwa nabi cyane ubwo bari batashye bavuye ku ishuri riri mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’Ubushinwa.
Aho bimenyekaniye, byarasakuje, abaturage basaba Leta ko hatangizwa iperereza kuri icyo kintu.
Abo bana bigaga mu ishuri ry’incuke riri mu Mujyi wa Tianshui mu Ntara ya Gansu.
Iperereza ryakurikiyeho ryavumbuye ko aho ibintu bimenyekaniye bigakomera, hari bamwe mu bayobozi b’iri shuri bakiriye ruswa ya rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo kugaburira abo bana.
Abantu umunani bahise batabwa muri yombi bakurikiranyweho uruhare muri icyo cyaha, abo hakabamo abakora mu gikoni, abaganga n’uwo rwiyemezamirimo.
BBC yanditse ko hari abandi barenga 17 nabo bakurikiranyweho uruhare muri icyo cyaha, ariko bo ‘bafungishije ijisho’.
Tariki 08, Nyakanga, 2025 abana 235 bajyanywe kwa muganga nyuma yo kurya imigati na sausages bihumanye.
Nyuma y’iminsi ibiri, 234 muri bo barasezerewe barataha, ariko iki kibazo kiba kimwe mu byaganiririwe mu Bushinwa cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.
