Rubavu Irashaka Kuzamura Impano Z’Abangavu

Amakuru Ijwi ry' Abana Uburezi

Ubuyobozi bwa Rubavu busaba abana b’abakobwa kumenya akamaro imikino ikinanywe ubuhanga no kwitaga igirira abayikina bityo bakabishyiramo imbaraga.

Mu mpera z’Icyumweru gishize ubwo habaga umuganda nibwo abana 94 b’abakobwa bahuriye kuri Stade Umuganda iri muri aka Karere babwirwa ibyiza bya siporo ikoranywe ubushake.

Hari mu bukangurambaga bwiswe  ‘FIFA Women’s Football Compaign’, busanzwe buterwa  inkunga na FIFA biciye mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

Abana bitabiriye iki gikorwa ni abatoranyijwe mu bandi bafite hagati y’imyaka 13 na 15.

Cassa Mbungo André usanzwe ari umutoza w’ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru y’abagore [She-Amavubi] agashingwa n’iterambere rya ruhago y’abagore mu Rwanda, Komiseri Ushinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru w’Abagore, Munyankaka Ancille, impuguke muri FIFA zishinzwe gukurikirana uyu mushinga, Azihar na Sibanda bari mu bari baje gutera abo bana akanyabugabo ko kuzakira umupira w’amaguru.

Nyuma yo guhurizwa kuri iriya Stade, bashyizwe mu byiciro hashingiwe ku myaka yabo, abari munsi y’imyaka 13 bajya ukwabo n’abandi ukwabo.

Hakurikiyeho umukino warangiye, irerero rya White FA, ryegukanye igikombe.

Nyuma yo gukina, abana baganirijwe na Sibanda wari mu bahagarariye FIFA, abibutsa ko bifitemo impano kandi ko bakwiye kuzibyaza umusaruro kuko igihugu kibashyigikiye.

Komiseri Ushinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru w’Abagore muri Ferwafa, Munyankaka Ancille, ahamya ko hari ibyo kwishimira byinshi muri uwo mushinga wo gukundisha no gushishikariza abana b’abakobwa gukina umupira.

Ati “Igikorwa cy’uyu munsi cyagenze neza cyane. Abana bitabiriye, ababyeyi bake bitabiriye, abayobozi bitabiriye. Byatweretse ko ari igikorwa cyiza cyahuje abantu benshi n’abana muri rusange”.

Asanga hari impinduka zimaze kugaragara mu bana binyuze mu gutozwa umupira w’amaguru.

Abishingira ku musaruro bimaze gutanga, ahereye ku byo babonye muri Huye na Ngoma.

Ati: “Impinduka zirahari kuko nk’abana twakoranye nabo muri Ngoma na Huye, bagaragaje impano kuko hari abagaragaje impano bajyanwa muri TDS [umushinga wa FIFA uhuza ibigo bitandatu bya Centre d’Excellence], byatoranyije biciye mu bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA , na Sports Scolaire”.

Avuga ko ikindi kigaragaza impinduka nziza ari uko abayobozi b’amakipe y’abagore bahamagaye  Komisiyo ibashinzwe muri FERWAFA, basaba ko uko abato bitabwaho mu iterambere ry’uyu mukino.

Amarerero ane yahuriye i Rubavu agabanyije mu byiciro bitandukanye by’imyaka.

Bakuru babo barabasaba gukina babikunze kuko bitanga ejo hazaza

White Stars FA yari ifite abari munsi y’imyaka 13 na 15, Kunda FA yari ifite abari munsi y’iyo myaka, Nyakiriba na Kivu nabo bari  bafite abari munsi y’iyo myaka.

Buri rerero ryahawe imipira 10 yo gukina mu gihe amarerero yaje imbere y’ayandi  yahembwe imidali.

Amafoto: UMUSEKE

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *