Kamonyi: Umugabo w’imyaka 42 arakekwaho gusambanya umwana we

Amakuru Ubutabera Uncategorized

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko wo mu Murenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano, akekwaho gusambanya umwana we w’Umukobwa w’imyaka 9 y’amavuko.

Ikinyamakuru Intyoza gikorera mu Majyepfo y’u Rwanda, cyanditse ko byabaye mu Ijoro ryo ku wa 26 Nyakanga 2025.

Kumenyekana kw’ayo mahano byaturutse kuri musaza w’uyu mwana w’umukobwa wasambanijwe na Se umubyara, aho ngo yiboneye Papa wabo asambanya mushiki we, yajya gutaka akamupfuka umunwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, Rafiki Mwizerwa yabwiye umunyamakuru ko amakuru nk’ubuyobozi bayamenye, ko kandi ukekwa yamaze gufatwa akaba yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Mu gihe ukekwaho gusambanya umwana we w’Umukobwa acumbikiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Mugina. Uwahohotewe yajyanywe kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Nyamiyaga kugira ngo yitabweho.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *