Dr. Uwamariya Valentine wari Minisitiri w’Ibidukikije yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye cyo gukorera Abanyarwanda mu gihe yari amaze muri Guverinoma, agaragaza ko yize byinshi bizakomeza kumubera impamba mu buzima buri imbere.
Umunsi w’Umuganura wo ku wa 1 Kanama 2022 ni italiki itazibagirana ku barimu, ubwo Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yagezaga ikiganiro ku mitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, ku byagezweho mu burezi bw’ibanze; amashuri abanza n’ayisumbuye, muri Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere (NST1).
Muri icyo kiganiro, nibwo yatangaje ko umushahara w’Abarimu wongerewe. Yari inkuru idasanzwe mu itangazamakuru no mu biganiro aho abantu bateraniye nko mu modoka, mu masoko no mu kazi ku barimu.
Minisiteri y’Uburezi yahise isohora itangazo ryateweho umukono na Dr. Valentine Uwamaliya wayiyoboraga maze benshi babona kwemera ko inkuru ari impamo.
Iryo tangazo ryagaragazaga ingano y’umushahara wongerewe ku barimu, aho abarimu bo mu mashuri abanza bafite impamyabumenyi ya A2 bari basanzwe bahembwa 57,782 Frw ku kwezi, bashyizwe ku 107,849 Frw. Bongereweho 88% angana na 50,549 Frw.
Abarimu bigisha mu mashuri yisumbuye bafite impamyabumenyi ya A1 bari basanzwe bahembwa 137,290 Frw bongereweho 40% aba 192,206 Frw ku kwezi naho abafite A0 bari basanzwe bahembwa 175,487 Frw bashyirwa ku 245,682 Frw ku kwezi.
Iyi nkuru yatumye n’umwarimu udakurikira amakuru ngo amenye iby’abayobozi amenya izina rya Minisitiri we, Dr. Uwamariya Valentine, igikundiro cye mu burezi kizamuka gityo.
Muri Guverinoma nshya, Dr Uwamariya wari Minisitiri w’Ibidukikije yasimbuwe na Dr. Bernadette Arakwiye.
Ubutumwa yanyujije kuri X nyuma y’itangazo rishyiraho Guverinoma nshya yagaragaje ko atabona amagambo ashimiramo Umukuru w’Igihugu wamugiriye icyizere mu gihe yari amaze muri Guverinoma.
Ati “Sinabona amagambo abashimira mu buryo bukwiye, kuba muri Guverinoma muyoboye byanyigishije byinshi kandi bizakomeza kumbera impamba.”
Muri Gashyantare 2020 nibwo Dr. Uwamariya yagizwe Minisitiri w’Uburezi, umwanya yamazeho imyaka itatu, ahava mu 2023 agizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, na yo ayivamo mu 2024 ajya muri Minisiteri y’Ibidukikije.
Dr. Uwamariya Valentine yavukiye i Nyamasheke ku wa 14 Gicurasi 1971, yiga amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire Sainte Famille i Nyamasheke akomereza mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda aho yakuye impamyabumenyi mu by’ubutabire (Organic Chemistry) yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.
Mu 2005 yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza yakuye muri kaminuza ya Witwatersrand muri Afurika y’Epfo.
Mu 2013 yabonye impamyabumenyi y’ikirenga yakuye muri kaminuza y’ikoranabuhanga mu Buholandi mu bijyanye n’ibidukikije n’amazi (Environmental engineering and Water technology).
Dr. Uwamariya yabaye cyane mu bijyanye no kwigisha n’ubushakashatsi muri kaminuza, akaba yarabimazemo imyaka igera kuri 18. Yabaye kandi umuyobozi w’ishuri ry’ubumenyi muri Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda.
Kuva mu Ugushyingo 2018 kugeza muri Gashyantare 2020, yari umuyobozi wungirije w’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP), ushinzwe amasomo, iterambere n’ubushakashatsi.
