Perezida Kagame yasabye abari mu nshingano gukoresha neza uburere bahawe, hagamijwe ko bagera kubyo ababanjirije batagezeho, kwigira kw’Igihugu no kwirinda kuzagira uwo bategera amaboko cyangwa ubabwiriza icyo gukora.
Ni ubutumwa yasorejeho ijambo ryuje impanuro yagejeje ku Banyarwanda nyuma yo kwakira indahiro za Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva n’abandi bagize Guverinoma nshya yatangajwe ku wa 24 Nyakanga 2025.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 25 Nyakanga 2025 mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda.
Mu ijambo rye, Umukuru w’Igihugu yibanze ku kwibutsa abahawe inshingano, kumva ko bafite ibikenewe byose ngo bakore ibikwiye, kwirinda ko hagira ubabwiriza icyo gukora no kwitana ba mwana mu kuzuza izo nshingano.
Yavuze ko Abanyafurika bakwiriye kwishakamo ibisubizo aho guhora bateze abandi amaboko cyangwa bakora ibyo babwirijwe n’abandi bantu, bakabikora bijujuta kuko batabishaka.
Yagize ati “Mugomba kwanga kuba mwakwijujuta kubera gukoreshwa icyo mudashaka. Muri batoya, ndetse mufite n’amashuri ahambaye mwize harimo na za PhDs. Nyuma y’ibyo hari undi muti mukeneye? Mugomba kwigirira ikizere kandi mukamenya ko hari icyo mwakora, icyo mwahindura. Ndumva ibi mubyumva neza. Mufite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo bihari, mukoresheje ibitekerezo mufite, ndetse n’indangagaciro zanyu.”
Perezida Kagame udahwema kugaruka ku bakiri bato mu mpanuro atanga, yagaragaje ko guha ababyiruka uburere ari kimwe naho uburyo babukoresha bikaba ikindi. Yerekanye ko uburere butangwa kugira ngo bukoreshwe ibyiza, kandi bifitiye benshi akamaro.
Ati “Abo batoya, mwebwe mubyiruka n’abandi, kubaha uburere ni ikintu kimwe. Uburere buzima. Uko mubukoresha ni ikindi, ariko uburere butangwa kugira ngo bushingirweho, bukoreshwe ibyiza by’abantu. Kandi ntamuntu waremye undi. Ibintu byose ni magirirane. Ntabwo ari ukubyiga gusa dukwiye no kubishingiraho ibikorwa dukora. Hanyuma tukabona ibivuye muri ibyo bikorwa.“
Perezida Kagame yagarutse ku mpamvu yibanda ku bato mu gutanga inshingano mu mirimo inyuranye, yibutsa ko bafite umukoro wo kugira ibyo bahindura.
Ati “Hari impamvu yabyo, yo kuvuga ngo mwe abakiri bato, muzaba muri iyi Si nk’uko twe abakuru twayikuriyemo ntiduhindure byinshi byari ngombwa? Ntabwo mushobora kubibona mwe ubwanyu, abantu mwize, mwagenze amahanga, muzi amateka y’aho muvuye, muzi ibi byose ndi kuvuga, hanyuma mukitwara nk’aho ntacyabaye?”
Guverinoma nshya yatangajwe ku wa 24 Nyakanga 2025 nta mpinduka nyinshi zaragaragayemo, uretse Minisitiri w’Intebe mushya, Dr. Nsengiyumva Justin, Habimana Dominique wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Bernadette Arakwiye n’Abanyamabanga ba Leta babiri bashya barimo Uwihanganye Jean de Dieu na Dr. Ndabamenye Telesphore.
