Hari ababyeyi bo mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Ngoma borojwe inkoko kugira ngo zibahe amagi yo gutekera abana babo bityo bizabarinde igwingira.
Ikigo kigwa Agribusiness Solution Ltd nicyo cyakoranye n’ubuyobozi bw’Akarere hagamijwe ko ababyeyi bo mu Mirenge yatoranyijwe borozwa inkoko.
Kibikora binyuze mu bukangurambaga bwo korora inkoko kijyambere, bugakorerwa hirya no hino mu gihugu.
Muri Ngoma, ababyeyi bamwe na bamwe bo mu Mirenge ya Murama na Remera bahawe izo nkoko kandi bashimiye abazibahaye, bababwira ko bazazorora neza zigatera bigafasha abana kurya neza.
Bishimiye kandi ko begerejwe iguriro ry’amagi (kiosk), bakaba bafite icyizere ko abana babo batazongera kuzahazwa n’imirire mibi.
Niyombaza Anne Marie wo mu Murenge wa Murama yabwiye Imvaho Nshya ati: “Mfite umwana ndera mbereye Nyina wabo ariko twagerageje kumuha ibiribwa bitandukanye ariko biranga araremba aguma mu mirire mibi. Ubu amaze imyaka hafi ine atagenda no gukambakamba bikanga. Nshimishijwe n’uko ngiye korora inkoko kandi batwigishije akamaro k’amagi nzajya nyamuha ndebe ko yagira ubuzima bwiza.”
Mugenzi we wo muri Remera witwa Maniragena Florence nawe avuga ko guha abana amagi agiye kubigira akamenyero, akemeza ko nyuma y’igihe bizagirira abana be akamaro.
Musabyimana Jean Baptiste uyobora Ikigo ABUSOL Ltd cyorora inkoko zitera amagi kikanayagemura mu Rwanda no hanze yarwo, avuga ko kugeza ubu bamaze guhindura ubuzima bw’imiryango irenga 100 bayiha ubufasha bukura abana mu mirire mibi.
Ati: “Tworoje imiryango 15 kandi buri mezi atatu tworoza hafi indi 10. Ndumva tumaze guha inkoko imiryango irenga 100. Dufite imiryango itatu twishingiye iza aho dukorera gufata amagi buri munsi. Turasaba ababyeyi kumva akamaro ko kugaburira umwana amagi kuko bituma ubwonko bwe bukora neza.”
Amagi niyo biribwa bikomoka ku matungo bihendutse kurusha ibindi.
Kugeza ubu ABUSOL Ltd imaze gufungura amashami y’ubucuruzi bw’amagi mu bice bitandukanye harimo ayo mu duce tugize Akarere ka Ngoma mu Mujyi no mu Murenge wa Rukumberi.

Mu Mujyi wa Kigali ayo mashami ari i Nyamirambo na Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge, ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, mu Majyepfo ishami rikaba riri mu Karere ka Muhanga nandi azafungurwa i Karongi , Musanze na Rubavu.
Biteganyijwe ko n’andi mashami azafungurwa i Huye, i Nyanza, muri Ngororero n’ahandi.
