Ibyihariye abana bazungukira ku masezerano u Rwanda rwasinanye na RDC

Amakuru Udukuru tw'Abana Uncategorized

Inkuru y’ubuzima bw’ubuhunzi si inkuru yagusaba gusobanura byinshi, igihe waba uyibarira Umunyarwanda cyangwa Umunye-Congo, kuko benshi ubwo buzima babunyuzemo.

Ni inkuru yihariye ku bari muri ubwo buzima bavuye mu bihugu byabo bakiri bato n’abavukiye mu buhungiro. Bahorana ibibazo byinshi n’urukumbuzi ku bihugu byabo.

Ibyo bituma inkuru ivuga ko bashobora gutaha bagatura mu bihugu byabo amahoro bayisamira hejuru.

Uko niko bimeze kuri bamwe nyuma yo kumva ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda basinyanye amasezerano yo gucyura impunzi ziri mu bihugu byombi zibishaka, mu mahoro, kandi ku buryo bwubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Nubwo ibitekerezo bikiri byinshi ku mpunzi ziri mu bihugu byombi kuburyo bamwe banashidikanya ko azashyirwa mu bikorwa, impirimbanyi mu kurengera ikiremwamuntu zamaze kugaragaza ko zishimiye ko abana bagiye kwishyira bakizana mu bihugu byabo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (HCR) rizanagira uruhare mu ishyirwamubikorwa ry’ayo masezerano, ryatangaje ko ryishimiye intambwe yatewe kuko abagore n’abana [bagirwaho ingaruka n’intanbara mu buryo bwihariye] bagiye kubona uburenganzira ku bihugu byabo.

Inyungu zitezwe zihariye ku bana, zirimo gusubiza abana n’ababyeyi mu byabo, abana bakiga iwabo, bakaba mu miryango yabo, bakiga ururimi n’umuco by’abasekuruza ndetse bakagira uburenganzira bari baravukijwe ku bihugu byabo.

Imiterere y’amasezerano

Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Addis Abeba muri Etiyopiya, aho u Rwanda rwari ruhagararirwe na Ambasaderi Charles Karamba, Congo ihagarariwe na Minisitiri w’umutekano, Shaban Lukon Bihango Jacquemain, n’intumwa ya HCR, Raouf Mazou.

Hari mu nama yo ku rwego rw’abaminisitiri iri kubera muri Etiyopiya uyu munsi n’ejo, kandi ikaba ifite ishingiro mu masezerano mpuzamahanga atandukanye ndetse n’ayahuriweho n’ibihugu byombi by’umwihariko kuva mu 2010, ajyanye no gucyura impunzi, zaba iz’abanyarwanda ziri muri DRC, n’iza DRC ziri mu Rwanda.

Ishingiye kandi na gahunda yo gushakira amahoro Uburasirazuba bwa DRC nk’uko bikubiye mu masezerano yasinyiwe i Washington hagati y’u Rwanda na DRC, n’ingingo zasinyiwe i Doha muri Qatar hagati ya DRC na M23.

Muri aya masezerano, ibihugu byemeranyije ko hihutishwa itahuka ry’abanyarwanda magana atandatu bari mu nkambi y’agateganyo i Goma.

Ibihugu byombi, byumvikanye ko gucyura impunzi bigomba gushingira ku turere, aho abatahuka bakomoka, kandi bagakora ku buryo abatahutse banjizwa mu bikorwa by’iterambere by’iwabo, aho batashye.

Ibihugu byombi byashyizeho Komite bahuriyeho ishinzwe kuzakomeza gukurikirana iki gikorwa cy’itahuka ry’impunzi ku bushake, izaba ifite inshingano mu mwaka wa 2025-2026.

Iyi komite izajya ihura kenshi kugira irebe aho akazi kageze, mu gihe inama y’abaminisitiri ku itahuka ry’impunzi izajya iba buri meza atandatu.

U Rwanda rumaze imyaka irenga makumyabiri rucumbikiye impunzi zirenga ibihumbi ijana by’Abanyekongo, Kuri aba, hiyongeraho n’abandi bagiye bahunga imirwano yashyamiranyije M23 na FARDC, ikanasiga iki gihuhgu gitakaje igice kinini cya Kivu y’Amajyepfo n’Amajyaruguru, kigarurirwa na M23.

Ambasaderi Karamba na Minisitiri Shabani bashyira umukono kuri iyo myanzuro
Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *