Lieke na Amb. Gao bagiranye ibihe byiza n’abana b’i Burera (AMAFOTO)

Amakuru Ubuzima

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi n’Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) mu Rwanda, Lieke Van de Wiel basuye Urugo mbonezamikurire y’abana bato ruri mu Kagari ka Kamanyana, mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, batangaza ko bishimiye uburyo rurimo kugirira abana akamaro.

Ni urugo ruri kuvugururwa ku nkunga y’u Bushinwa binyuze muri UNICEF hagamijwe kurwongerera ubushobozi.

Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda, Lieke van de Wiel yavuze ko bishimiye gusura urwo rugo n’ubuzima bwiza basanganye abana barwitabira.

Ati “Byari ibyishimo bikomeye gusura urugo mbonezamikurire y’abana bato muri Burera hamwe n’Ambasaderi Gao. Iki kigo gifashwa n’u Bushinwa, mu bijyanye n’imirire, ubuzima, gukina no gukangura ubwonko bw’abana.”

Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yashimye Igihugu cy’u Bushinwa na UNICEF ku bw’ubwo bufatanye buzatuma uru rugo rurushaho kwita ku bana baharererwa uko bikwiriye.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi n’Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline basabana n’abana
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, Uhagarariye UNICEF mu Rwanda, Lieke van de Wiel n’Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline
Abayobozi bishimiye imibereho abana bafite
Indyo yuzuye iriho igi ni kimwe mu by’ingenzi abana babonera mu rugo mbonezamikurire y’abana bato.
Byari ibyishimo kuri Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi
Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *