Polisi y’u Rwanda yatangaje ko igiye gushyira amarerero mu bigo byayo ihereye ku cyicaro gikuru n’amashuri yayo mu rwego rwo korohereza ababyeyi mu kazi no kubahiriza uburenganzira bw’umwana.
Mu bihe bitandukanye mu mahuriro ngarukamwaka y’Abanyarwandakazi bari muri Polisi y’u Rwanda, bakunze kugaragaza ko hakenewe amarerero n’icyumba cy’umukobwa ahari ibikorwaremezo byayo.
Icyo cyifuzo cyamaze guhabwa agaciro bijyanye n’umubare wabo urushaho kwiyongera muri Polisi no mu ngabo z’u Rwanda muri rusange.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yavuze ko ubuyobozi bwa Polisi bwamaze gufata umwanzuro wo gutangiza amarerero ubu hari gukorwa inyigo zo kubishyira mu bikorwa.
Ati “Ku ikubitiro rizahera hano ku Cyicaro gikuru no mu bigo by’amashuri. Inyigo ziriho zirakorwa kugira ngo harebwe uburyo byashyirwa mu bikorwa.”
ACP Rutikanga yavuze ko n’icyumba cy’umukobwa cyafashweho umwanzuro by’umwihariko inyubako nshya zikazajya zikigira.
Ati “Hari n’Umwahariko kuri bashiki bacu, icyumba cy’umukobwa. Ibyo nabyo ni umwanzuro wafashwe, kugira ngo abakobwa hose bakorera inyubako zacu zizajya zubakwa zizajye zizirikana ko mu byumba bijyamo n’icyo cyumba kigomba ari kimwe mu bihagize.”
Mu bihe bitandukanye Ikigo gishinzwe imikurire no Kurengera umwana gikunze kumvikana gishishikariza ibigo bya Leta n’iby’abikorera guteganya icyumba mbonezamikurire by’abana bato (ECD), kugira ngo gifashe ababyeyi babikoreramo.
Ibyo ni bimwe mu bikubiye muri Politiki y’igihugu mbonezamikurire y’abana bato n’imitangire ya serivisi mbonezamikurire mu Rwanda, yemejwe mu 2011 ivugururwa mu 2016, Igamije guha abana bari munsi y’imyaka 6 amahirwe angana kuri serivisi z’imbonezamikurire y’abana bato.
Ifite intego yo gutoza no gufasha ababyeyi guha abana uburere buboneye, gutegurira abana kuzatangira neza amashuri abanza, kurwanya impfu z’abana, kurwanya imirire mibi n’igwingira, kurengera uburenganzira bw’umwana no guhuza, gukurikirana no gusuzuma ibikorwa.
