Abatsinzwe mu myaka yose y’amashuri abanza batangiye ‘Gahunda nzamurabushobozi’

Amakuru Uburezi

Abanyeshuri bo mu mashuri abanza batsinzwe kuburyo byagombaga gutuma basibira mu myaka bigamo, batangiye ‘Gahunda Nzamurabushobozi’ ibafasha kuzamura ubumenyi bw’ibanze mu gusoma, kwandika no kubara hagamijwe ko bahabwa amahirwe ya Kabiri atuma bimuka.

Mu biruhuko binini by’umwaka w’amashuri wa 2023-2024, nibwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) rwatangije gahunda nzamurabushobozi.

Muri iyi gahunda abana batsinzwe basubira kwigishwa mu biruhuko, hanyuma bagahabwa ibizamini babitsinda bakimuka.

Mu mwaka ushize abarebwaga n’iyi gahunda bari abo mu mwaka wa Mbere, uwa Kabiri, n’uwa Gatatu w’amashuri abanza mu mashuri ya Leta n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano.

Bitandukanye n’umwaka ushize, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abatsinzwe bose kuva mu wa Mbere kugera mu wa Gatanu w’amashuri abanza bazitabira iyo gahunda.

Ubutumwa iyi Minisiteri yanyujije kuri X bugira buti “Mu byumweru biri imbere, hazatangwa ubufasha bwihariye ku banyeshuri bo mu mwaka wa Mbere kugeza mu wa Gatanu w’amashuri abanza (P1–P5) hirya no hino mu gihugu, hagamijwe kubafasha kuzamura ubumenyi bw’ibanze mu gusoma, kwandika no kubara.”

Iyi gahunda ya Leta y’u Rwanda igamije guteza imbere ireme ry’uburezi no kugabanya umubare w’abasibira. Iy’uyu mwaka yatangiye kuri uyu wa 21 Nyakanga 2025 izarangira ku wa 26 Kanama 2025.

Imibare y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), yerekana ko mu banyeshuri ibihumbi 425 bagomba gusibira mu byiciro bitandukanye by’amashuri abanza mu mwaka ushize, muri bo 63,8% bimutse binyuze muri gahunda nzamurabushobozi.

Umubare w’abasibira uracyari hejuru kuko mu mwaka wa 2023/2024 abanyeshuri bo mu mashuri abanza bimutse mu mwaka barimo bakajya mu wundi bangana na 65,1%. Hasibiye 29,7% na ho abavuye mu ishuri ni 5,2%.

Mu bindi Gahunda nzamurabushobozi inafasha harimo kugabanya umubare w’abana bata ishuri kubera kurambirwa gusibira.

Muri Gicurasi ubwo hamurikwaga ibikorwa biteganyijwe mu rwego rw’Uburezi mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026 REB, yatangaje ko guhunda nzamurabushobozi izatangwaho arenga miliyari 10.3 Frw kugeza mu 2027.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *