Yatanze amadolari ngo umuganga agaragaze ko ntaho ahuriye n’umwana we

Amakuru Mu Mahanga Ubutabera

Nyuma yo kubwirwa n’umugore ko umwana yabyaye ari uwe, umugabo wo mu Bwongereza yarabigaramye ndetse asaba ko hapimwa ADN. Yahaye umuganga ruswa ngo azane ibimenyetso byo kwerekana mu rukiko by’uko ntaho bahuriye kandi koko urukiko rurabyemeza kuko nta kindi rwari bushingireho.

Uwo mugabo yari yasabwe kujya atanga indezo ya$125,800 yo kwita kuri uwo mwana.

Amaze kubona ubwinshi bwayo, yahisemo kumvikana na muganga amwemera ruswa undi asohora ibisubizo byerekana ko ntaho bahuriye.

Mu rukiko rero hakora ibimenyetso bityo umucamanza yemeza ko ntaho uwo mwana ahuriye n’uwo mugabo.

Nyina yanze kubyemera ahitamo kujya kwinginga Nyirabukwe ni ukuvuga Nyina w’uwo mugabo amusaba kwemera ko bamufata ADN ngo barebe niba hari isano afitanye n’uwo mwana.

Ibisubizo byaje kwemeza ko uwo mwana ari umwuzukuru w’uwo mukecuru, bivuze ko uwo mwaka ari uw’uwo muhungu we kandi undi nawe ntiyabyanze.

Uwo mwana watereranwaga gutyo yavutse mu mwaka wa 2022.

Wa mugabo nabwo yabonye ko bigenze gutyo ajya gushaka undi muhanga muri Labo ngo yemeze ko nta sano afitanye n’uwo mwana kandi koko byarabaye.

Uko iperereza ryakomezaga  ni ko byaje kugaragara ko abo bahanga bombi bagiranye ubufatanyacyaha mu guhindura ibisubizo bya ADN, urukiko rwanzura ko bafungwa ibyumweru 50.

Hiyongereyeho ko uwo mugabo agomba gutanga indezo nk’uko yari yarabitegetswe.

Umugore wasabaga indezo yabwiye The Sun yavuze ko ubutiriganya umugabo we yakoze butari bukwiye kwihanganirwa.

Ng’uko uko umugabo washatse kwihakana uwo yibarutse yaje kugwa mu mutego bikamuhombya amafaranga kandi icyubahiro cye kikahazaharira.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *