Ibishya byamenyekanye ku mibereho y’umugore kuri uyu wa Kane wavugwagaho kwica abana be batatu, bigakekwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe, birimo ko umugabo we yari yaramujujubije, amaterera iwabo inda ya gatatu.
Abaturanyi bavuga ko yashatse umugabo barananiranwa ajya kuruhira iwabo ahajya ari kumwe n’abana be babiri.
Ntibyarangiye aho ahubwo uwo mugabo we yarahamusanze ahamuterera indi nda, kandi ntiyamufasha kubarera.
Abavuga ko yari arwaye mu mutwe babishingira ku ngingo y’uko abageragezaga kumufasha muri uwo muruho bakamuha amafaranga, yayatwikaga, imyenda nayo bikaba uko.
Umuturage witwa Uwamahoro Agnes yabwiye BTN TV ati: “Afite inda ya gatatu nibwo twatangiye kubona ko yahindutse, tukabona mu mutwe we hadakora neza, inzego zikajya zimwegera nk’abanyabuzima, inzego zose zirabizi….”
Uwo mugore uvugwaho kwihekura ntaragira icyo avuga ku byamuteye kwihekura ariko yabwiye ubuyobozi ko azagira icyo atangaza mu gihe kiri imbere.
Ijambo Ry’Umwana ryirinze kumutangaza amazina kuko iby’uko arwaye cyangwa atarwaye mu mutwe bitarasobanuka neza.
Ikindi ni uko icyaha akurikiranyweho kiremereye kandi gishengura umutima kuwagikoze, abo mu muryango we n’abandi bumva uburemere bwacyo.
Amakuru atangwa na UMUSEKE avuga ko ubuyobozi bw’Umurenge wa Masoro aho byabereye buvuga ko uriya mubyeyi yagiye iwabo aharerera abana wenyine kuko ababyeyi be nabo bapfuye.
Ubuyobozi kandi ngo bwamusanze mu nzu bivugwa ko yiciyemo abo bana, imirambo yabo iri hafi aho.
