Burera: Hari Ivuriro Rifite Ibitanda Bibiri By’Ababyeyi Baje Kubyara

Amakuru Ijwi ry' Abana Uburenganzira Bw' abana

Mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera hari ivuriro ry’ibanza( poste de santé) rifite ibitanda bibiri ababyeyi baje kubyara babyariraho. Kubera kwanga kubyarira ahantu hatari ibitanda, bamwe mu bagore bo muri ako gace bahitamo kubyarira mu ngo.

Ivuriro ry’ibanze rya Kamanyana rifite ibitanda bibiri gusa, ababyeyi baje kubyara bakuranwaho kugira ngo babyare neza.

Ubuke bwabyo bwatumye mu gihe cyatambutse hari bamwe babyariye hasi, aho batahiye babitekerereza bagenzi babo none hari abatirirwa baza kuhabyarira bagahitamo kubyarira mu ngo zabo.

Kubyarira mu ngo bishyira mu kaga ubuzima bw’impinja na ba Nyina kuko buba bushobora guhura n’ibibazo bikenera ubufasha bwa muganga ntibabubone.

Hari n’abana cyangwa ba Nyina bapfa bazize ibyo bibazo biterwa n’iyo mimerere.

Abagore bafite amafaranga cyangwa ubundi buryo bw’ingendo, bahitamo gukora urugendo rw’ibilometero byinshi bajya ku bitaro bya Ruhengeri, cyangwa ku kigo nderabuzima cyo mu Murenge wa Rugarama kugira ngo bahabyarire mu mirere ikwiye.

Babwiye Imvaho Nshya ko urwo rugendo rubananiza, rukabahenda bityo ko mu ivuriro ry’ibanze rya Kamanyana hakwiye kugezwa ibitanda byinshi.

Mu gusobanura ibibazo yahuriye nabyo kuri iryo vuriro, Claudine Nyiranzabonimpa yagize ati: “Nageze ku ivuriro saa yine z’ijoro nsanga ibitanda byose byuzuye. Igise cyaramfashe muganga aramfasha mbyarira ku igodora, ariko byari ikibazo cyane kubera imbeho. Twifuza ko bakongera umubare w’ibitanda kugira ngo duhererwe serivise hafi, kuko iri vuriro ryaje kuturuhura ingendo ndende”.

Hari umugore witwa Olive uvuga ko, mu rwego rwo gutanguranwa ibitanda, agera kwa muganga byimbura umunsi umwe mbere yo kubyara, akaba afashe igitanda nabyo iyo agize amahirwe agasanga hari ikitarafatwa.

Asobanura nawe uko bigenda iyo abagore baje kubyara babaye benshi.

Ati: “Ubundi ni yo ubyaye neza yenda wabyariye ku gitanda, hakaza mugenzi wawe na we ari ku nda, bagukuraho ukaryama hasi kugira ngo nawe abone aho aryama. Njyewe ubu nahisemo kujya nibatura nkajya kubyarira ku kigo nderabuzima cya Cyanika kuko ni ho hari ibitanda bihagije. Ikindi kandi aho hantu tuvuga n’inyubako z’aho ni nke”.

Ukora ku ivuriro rya Kamanyana witwa Nyirantezimana avuga ko baba bifuza guha ababyeyi serivisi nziza, ariko bakabura ibikoresho bihagije.

Kugira ngo biboneke, avuga ko hagomba ubuvugizi bufatika kandi bugera kure.

Ati: “Dukeneye ubuvugizi kuko hano uretse n’ibitanda bike, inyubako nazo ni uko. Twifuza ko yenda batwongerera nk’indi nyubako tugatandukanya ababyeyi n’abandi barwayi. Iyo umubare w’ababyeyi ubaye mwinshi duhamagaza imbangukiragutabara. Iki ni ikibazo kidukomereye”.

Iryo vuriro risanzwe ari iry’uwikorera ku giti cye ariko riracyacungwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Burera.

Buvuga ko iki kibazo cy’ubuke bw’ibitanda n’inyubako nke kizwi kandi bakomeje gushaka uburyo cyabonerwa umuti.

Mukamana Soline uyubora Burera ati: “Dushingiye  ku mubare w’abagana iri vuriro, hazashakwa uburyo ryakwagurwa. Twarabimenye ko umubare w’ibitanda ari muto, ubu rero tugiye kuvugisha inzego zishinzwe ubuzima hashakwe uburyo ibibazo byose by’ubuzima biri kuri iri vuriro byabonerwa ibisubizo.”

Ikindi kihariye kuri iri vuriro ni uko rituriye umupaka w’u Rwanda na Uganda, bigatuma hari ababyeyi bo muri Uganda baza kurishakiraho serivisi, bo bagakora urugendo rw’iminota 10 gusa.

Iri vuriro rya Kamanyana kandi, kubera ko riri ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda, ngo hari n’ababyeyi baturuka Kisoro bakaza kuhashakira serivise kuko bakora urugendo rw’iminota 10 gusa.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *