Muhanga: Ushinjwa gusambanya umwana yahawe igifungo cy’iminsi 30

Amakuru Uburenganzira Bw' abana Ubutabera

Urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye ku rubanza rw’ifunga n’ifungurwa by’agateganyo rwanzuye ko umunyamategeko ukekwaho gusambanya umwana afungwa iminsi 30 y’agateganyo mbere yo kumuburanisha mu mizi.

Iki cyemezo cyafatiwe mu cyumba cy’Iburanisha cy’uru rukiko saa kumi z’umugoroba zo kuri uyu wa Kabiri Tariki 15, Nyakanga, 2025.

Abacamanza bavuga ko hari impamvu zikomeye zituma umwunganizi mu mategeko ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana akurikiranwa afunze.

Bemeje ko umukobwa bareganwa uregwa kuba icyitso, cyangwa umufatanyacyaha ku cyaha cyo gusambanya umwana ahita afungurwa nk’umunyamakuru wa UMUSEKE wari uhari yabitangaje.

Isomwa ry’iki cyemezo ryabaye ubushinjacyaha, uregwa ndetse n’abunganizi badahari, usibye abo mu muryango w’uregwa n’umukobwa uvugwaho gusambanywa.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *