Ubuyobozi bw’ikigo kivura indwara zo mu mutwe, CARAES-Ndera, buvuga ko hari imibare iteye inkeke bamaze kubona y’abana barwara mu mutwe bakazanwa ngo bavurwe.
Dr. Ndacyayisenga Dynamo, akaba umuyobozi mukuru w’ibi bitaro, avuga ko kugeza ubu bamaze kwakira abantu 600 barimo abana, ingimbi n’abangavu bazanwa ngo bavurwe uburwayi bwo mu mutwe.
Ikibabaje, nk’uko abivuga, ni uko abiganje muri abo bantu ari abatarigeze bivuza na rimwe, bakazanwa kwa muganga w’indwara zo mu mutwe uburwayi bwaramaze gukomera cyane.
Ati: “ Navuga ko tumaze kwakira umubare utari muto w’abana, abangavu n’ingimbi kuko tumaze kwakira abarenga 600, abiganjemo cyane bakaba ari abantu batigeze bivuza na rimwe”.
Abo bantu rero baba bagiye kwivuriza i Ndera ku nshuro ya mbere, bakahajyanwa n’ababyeyi, abavandimwe cyangwa abaturanyi.
Nk’uko Dr. Ndacyayisenga abivuga, abenshi muri abo bantu(52%) ni ab’igitsina gore biganjemo abana b’abakobwa.
Avuga ko iyo ujanishije, usanga abo bantu baza kwivuza bwa mbere bagize ijanisha rya 42% by’abo ibitaro bya Ndera byakira bose muri rusange.
Yabwiye RBA ko imwe mu mpamvu abona yaba itera ubwiyongere bw’abana bagana biriya bitaro ari iy’uko ababyeyi cyangwa umuryango nyarwanda muri rusange, bamaze kumva akamaro ko kuvuza abana bafite ibyo bibazo.
Ati: “ Mbona biterwa n’ubukangurambaga bwakozwe cyangwa bugenda bukorwa kugira ngo umuntu niyumva afite ikibazo akaba yajya gushaka ubufasha kwa muganga”.
Asanga ariko biterwa nanone n’uko serivisi z’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe zegerezwa abaturage buhoro buhoro bakamenya ko zihari bakazigana.
Umuyobozi w’Ibitaro bitanga serivisi z’indwara zo mu mutwe bya Kigali Mental Health Referral Centre, Dr. Ndacyayisenga Dynamo avuga ko kimwe mu bibazo bikomeye bishobora kuba biri henshi mu Rwanda ari uko hari abantu batazi ko n’umwana ashobora kurwara mu mutwe.
Mwibuke ko kurwara ‘mu mutwe’ bitandukanye no ‘kurwara umutwe’.
Dr Ndacyayisenga avuga ko niba hari abantu babona ko umwana atarwara mu mutwe icyo ari ikibazo kigira ingaruka kuri abo bana kuko batinda kuvuzwa.
Hari ubwo ababyeyi, abarezi cyangwa abaturanyi bafata abana nk’abo nk’aho ari inkubaganyi zitahawe ikinyabupfura kandi mu by’ukuri baba barwaye.
Ibimenyetso bikomeye bigaragaza umwana ufite ubwo burwayi ni ukudasinzira, kugaragaza amarangamutima arimo amahane, kurakara bya hato na hato kandi nta mpamvu igaragara ibiteye, gutakaza ubushobozi bwo gukora ibyo umwana yakundaga urugero nko kwiga n’ibindi.
Ibyo ni ibimenyetso-mpuruza ababyeyi baba bagomba kumenya bakihutira kujya kwaka ubuvuzi hakiri kare.
Ubwo buvuzi bukubiyemo ubw’imiti cyangwa ubw’inama zihabwa ababyeyi, abarezi cyangwa abo bana mu gihe baba baramaze guca akenge.
