Abana batandatu nibo babaruwe ko bahitanywe n’igisasu ingabo za Israel zarashe rwagati muri Gaza kuri iki Cyumweru. Muri rusange icyo gisasu cyahitanye abantu 10.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Nuseirat’s al-Awda aho iyo mirambo yajyanywe buvuga ko imibiri yabo bana yari yangiritse cyane.
Ababibonye babwiye BBC ko missile yahitanye abo bantu yarashwe aho bari bateraniye bategereje guhabwa amazi ngo bajye kuyifashisha mu nkambi iri i al-Nuseirat.
Hagati aho abanditsi ba BBC dukesha iyi nkuru bavuga ko ubwo bayitambutsaga, uruhande rw’ingabo za Israel nta gisubizo rwabahaye ku biruvugwaho.
Ikindi ni uko amakuru avuga ko abantu bitaweho n’Umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge mu byumweru bitandatu bishize kubera gukomeretswa n’amasasu kandi ari abasivili, baruta ubwinshi abo witayeho mu mezi 12 yambutse, ni ukuvuga igihe kingana n’umwaka.
Amashusho yatambutse ku mbuga nkoranyambaga, arerekana abantu bahurura ngo barebe ko hari uwabo waba ugihumeka mu bari bamaze guhura nako kaga.
Nk’ubu mu gihe cy’iminsi irindwi hari Abanyapalestine 19 bamaze guhitanwa n’ibisasu by’ingabo za Israel, cyane cyane ibiherutse kuraswa ku nyubako eshatu ziri mu bice bitandukanye bya Gaza.
Croix Rouge kandi ivuga ko hari abandi 132 bakomerekejwe na biriya bisasu kandi mu buryo bukomeye ku buryo hari abandi 31 byahitanye.
Binavugwa ko guhera Tariki 27, Gicurasi, 2025 hamaze gupfa abantu 250 bazize ibikomere bya biriya bisasu.
Haravugwa kandi ko 90% by’inzu zose zari zubatswe muri Gaza zasenyutse kubera intambara, ibikorwa by’isuku n’isukura birangirika, ibiribwa, imiti n’ibindi bikorwaremezo biba uko.
