Muri Leta ya Texas, imwe muri Leta 50 zigize Ameika, habereye ikiza cyahitanye abantu bakuru 24 n’abana 25, kugeza ubu hari n’abandi benshi bataraboneka.
Imvura yateye iyo myuzure yaguye isa n’aho itunguranye, amazi aruzura aba menshi kugeza ubwo imivu ikomeye itembanye abantu bari baje mu birori byari byahurije hamwe abakobwa n’inshuti zabo.
Perezida wa Amerika Donald Trump yavuze ko ibyabaye muri Texas ari ibyago bikomeye, kandi byakuye abantu umutima.
BBC ivuga ko hari abantu 25 baburiwe irengero, inzego z’ubutabazi zikaba ziri gushakisha imibiri yabo.
Guverineri w’iyi Leta witwa Greg Abbott avuga ko abatabazi bari gukora uko bashoboye ngo barebe niba hari uwo babona yaba yapfuye cyangwa agihumeka.
Ikindi ni uko hari abantu 237 bivanywe muri kiriye gice hirindwa ko hari andi yaza agatwara abandi ndetse no kugira ngo hatunganywe, barindwe ingaruka zayo mazi zirimo n’indwara zikurikira ikamuka ry’amazi menshi.
Abayobozi ba Texas bavuga ko ikibabaje ari uko nta makuru ahagije yari yatanzwe kuri iyi mvura n’imyuzure yaje iyikurikiye.
Leta ya Texas ni yo ituwe cyane mu zindi zigize igice cyo Hagati muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Ituranye na Louisiana, Arkansas, Oklahoma, New Mexico, ibice bya Chihuahua, Coahuila, Nuevo León na Tamaulipas ziri mu Majyepfo n’Uburengerazuba bw’iki gihugu.
Ikora kandi ku kigobe cya Mexico, ikagira ubuso bwa 695,660 km2 igaturwa n’abaturage Miliyoni 31.
Leta zunze ubumwe z’Amerika zituwe n’abaturage Miliyoni 340.
