Abenshi Mu Bazazira Ihagarikwa Ry’Inkunga Ya Amerika Ni Abana-Raporo

Amakuru Uburenganzira Bw' abana

Abahanga bandika mu kinyamakuru kiri mu byuhashwe kurusha ibindi ku isi byandika ku buzima no kuri science cyo mu Bwongereza kitwa The Lancet banditse ko mu bantu miliyoni 14 bazahitanwa n’ingaruka z’uko Amerika yahagaritse inkunga mu bihugu bikennye ari abana.

Muri Werurwe, 2025, Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Marco Rubio yabwiye isi ko Perezida Trump yabaye ahagaritse 80% by’amafaranga igihugu cye cyashyiraga mu kigega cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga, USAID.

Isesengura ry’abahanga bandika muri kiriya kinyamakuru, rivuga ko ihagarara ry’iriya nkunga rizatuma ubuzima bw’abantu miliyoni 14 buzima bitarenze mu mwaka wa 2030, ni ukuvuga mu myaka itanu iri imbere.

Umwe mu banditse iyo raporo witwa Davide Rasella yagize ati: “ Ku bihugu byinshi bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere, iriya nkunga yari ingirakamaro mu guhangana n’indwara z’ibyorezo ndetse no gushyiraho uburyo bwo kwita ku bababaye mu bihe by’intambara. Kugenda kwayo rero bizazahaza benshi mu gihe kiri imbere”.

Rasella avuga ko kuyihagarika bizakoma imbere imbaraga zose zari zarashyizweho mu kwita no gusigasira gahunda z’ubuzima bw’abafite amikoro make kurusha abandi.

Uyu muhanga usanzwe ukora mu kigo cy’ubushakashatsi mu by’ubuzima muri Espagne kitwa Barcelona Institute for Global Health asaba Amerika kongera igasubiramo neza, ikareba niba guhagarika iriya nkunga ari byo bizatuma irushaho kuvuga rikijyana hose ku isi, hanyuma ikazagira icyo ibihinduraho.

Abahanga barasuzumye basanga inkuga Amerika yahaga amahanga binyuze muri kiriya kigega yararamiye ubuzima bw’abantu miliyoni 91 mu bihugu 133 hagati y’umwaka wa 2001 nuwa 2021.

Barapimye kandi basanga ihagarikwa ryayo ku kigero cya 83%  nk’uko Guverinoma ya Amerika yabyemeje, rizagira ingaruka nini zirimo n’impfu za benshi cyane cyane abana.

Ni impfu miliyoni 14 zizabarwa guhera mu mwaka wa 2026 kugeza mu wa 2030 kandi abana zizahitana ni miliyoni 4.5 ni ukuvuga abana hafi 700,000 bazapfa buri mwaka.

Ubusanzwe Leta zunze ubumwe z’Amerika nicyo gihugu gitanga inkunga nini ku isi hose kurusha kure ibindi byose.

Mu myaka myinshi yatambutse, iki gihugu cyafashije ibihugu 60 bikennye cyane kubona imiti, ibiribwa n’ubundi buryo bwo gutuma imibereho y’ababituye iba myiza.

Aho Donald Trump agiriye ku butegetsi muri Manda ye ya kabiri aherutse gutsindira, yategetse Elon Musk, umukire wa mbere ku isi, gutegura uburyo bwatuma igihugu cye kigabanya uko bishoboka kose amafaranga cyashyiraga mu mishinga imwe n’imwe irimo na USAID.

Mu rwego rwo kurema abantu agatima, Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, ari nawe washinzwe kureba ibya USAID, Marco Rubio yavuze ko hari imishinga 1000 Amerika igikorana n’ibihugu hiryo no hino ku isi igamije gukumira ingaruka z’ikurwaho ry’inkunga yacaga muri USAID.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rivuga ko ibyo nta kintu kinini byahinduye kuko ibintu bimeze nabi mu batuye ibihugu byahoze ubuzima bw’ababituye bushingiye ahanini ku nkunga yacaga muri USAID.

Rumwe mu ngero zabyo ni uburyo abana, abagore n’abageze mu zabukuru bo mu nkambi y’impunzi iba muri Kenya babayeho.

Inzara irabarembeje, abandi indwara zababujije kweguka, isuku nke niyo irangwa mu nkambi n’ibindi bibabaje.

Hari umubyeyi abanyamakuru ba BBC basanze mu bitaro by’ahitwa Kakuma abereka uko umwana we yazahajwe n’inzara kubera ko na Nyina nta mashereka abona yo kumwonsa ngo ahage kuko nawe mu nda ntakirimo.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *