Abana b’i Rubavu bababajwe n’urupfu rwa bagenzi babo muri Jenoside

Abana biga mu ishuri ryisumbuye ry’i Rubavu ryitwa  Wisdom Instruction basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali babwirwa uko bagenzi babo bishwe. Batangaje ko biteye agahinda kubona abantu bakuru barishe ibibondo, baboneraho gutangaza ko bazaharanira ko Jenoside n’ibisa nayo bitazongera mu Rwanda. Nk’uko bigenda kuri buri wese usuye uru rwibutso, abo bana babanje kubwirwa […]

Continue Reading

Babonye ababyeyi babaha urukundo barasusuruka-Ishimwe ry’abana bakuriye mu miryango ya ba Malayika Murinzi

Mu Rwanda rwo Hambere nta bigo by’imfubyi byabagaho kuko nta mwana watereranwaga. Abana bose babaga mu miryango yabo, iy’abo bakomokaho cyangwa iy’inshuti n’abaturanyi. Kubera uko bimeze muri iki gihe abana bandagaye hirya no hino mu muhanda, biragoye kubyumva, ariko mu muco Nyarwanda nta mwana watabwaga cyangwa ngo atereranwe. Iyo habagaho Impamvu ituma umwana asigara wenyine, […]

Continue Reading