Abarimo abana barenga 20 baguye mu ntambara ya Iran na Israel

Nibura abantu 80 barimo abana 20 bo muri Iran na Bane bo muri Israel nibo bamaze gutangazwa ko baguye mu ntambara ikomeye iri guca ibintu hagati y’ibyo bihugu by’ibihangange. Al Jazeera iri gutangaza ibiri kuba kuri iyo ntambara umunota ku wundi, yatangaje ko abandi benshi barimo abato n’abakuru bakomerekeye muri iyo ntambara iri kurangwa no […]

Continue Reading

Umwana yemerewe amafaranga arasa Umunyapolitiki

Kimwe mu byerekana ko abana bo muri iki gihugu kiri muri Amerika y’Epfo kitwa Colombia bakoreshwa ibya kinyamaswa ni uko Umusenateri washakaga kwiyamamaza ngo azabe Perezida witwa Miguel Uribe Turbay aherutswe kuraswa n’umwaka w’imyaka 15. Iraswa rye ryateye benshi ku isi kwikanga, babona ko abanyapolitiki bo muri iki gihugu n’abaturage muri rusange badatekanye. Kuba byarakozwe […]

Continue Reading

Abana biga mu mashuri y’incuke bageze kuri 45%

Minisiteri y’Uburezi yagaragarije abafatanyabikorwa bayo ko hari byinshi byakozwe mu kuzamura umubare w’ abana biga mu mashuri y’inshuke. Ibyo byatumye bagera kuri 45% bikabamo kongera umubare w’amashuri, ingo mbonezamikurire, gushaka abarimu bafite ubushobozi bwo kwigisha abana bo muri icyo kigero, gukangurira ababyeyi kujyana abana kwiga muri ayo mashuri n’ibindi. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya […]

Continue Reading

Urubyiruko rw’u Rwanda rugomba kwiga iby’isanzure

George Kwizera ushinzwe ikoranabuhanga mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Isanzure, Rwanda Space Agency (RSA) asaba urubyiruko kwigana umuhati amasomo ya siyansi kugira ngo rubone ubumenyi bufatika mu bugenge bukoresha ibyogajuru bityo ruzafashe u Rwanda mu kubiteza imbere. Avuga ko kugira ngo imishinga u Rwanda rwakoze igamije guteza imbere ibyogajuru izagere ku ntego, ari ngombwa ko urubyiruko […]

Continue Reading

Umunsi w’umwana w’Umunyafurika: Uw’u Rwanda amerewe ate? (video)

Abakurikiranira hafi imibereho y’abana n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwabo mu Rwanda bemeza ko hari byinshi byakozwe mu kumurengera ariko urugendo rukiri rurerure kuko hari ibibazo bikimubangamiye birimo ihohoterwa n’imibereho itari myiza kuri bamwe. Ku italiki 16 Kamena buri mwaka u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bya Afurika rwizihiza umunsi w’Umwana w’Umunyafurika. Ni umunsi watangiye kwizihizwa mu 1991. Ufite […]

Continue Reading

Rusizi: Abana bafite ubumuga bahawe  inyunganirangingo

Abana bo mu Karere ka Rusizi bashyikirijwe inyunganirangingo n’insimburangingo ku buntu. Ibyo bikoresho bizabafasha kugira ibyo bikorera ubwabo batagize uwo babera umutwaro mu buryo buhoraho. Ubusanzwe muri iki gihe, mu Rwanda habarurwa abana 10,000 bafite ubumuga bw’inzego zitandukanye. Ababyeyi b’abo bana bavuga ko kwigurira ibyo bikoresho bihenze, kandi benshi muri bo bakaba basanzwe nta mikoro […]

Continue Reading

Ababyeyi b’i Burera bishimira akamaro k’irerero

Ababyeyi baturanye n’umupaka wa Cyanika mu Karere ka Burea bashima uruhare irerero ryashyizwe hafi aho ryagize mu gukuza neza abana babo, nabo bakabona uko bajya mu mirimo ibateza imbere. Umwe muri abo babyeyi avuga ko yahazanye umwana we afite umwaka n’amezi atatu, akemeza ko ubu ameze neza. Uwo ni uwitwa ClĂ©mentine Hagenimana. Yemeza ko mu […]

Continue Reading

Imodoka Itwaye Abanyeshuri Yaburiwe Irengero

Umuvugizi w’Intara ya Eastern Cape, Khuselwa Rantjie muri Afurika y’Epfo yabwiye BBC ko imodoka yo mu bwoko bwa mini-bisi yari itwaye abanyeshuri yatwawe n’umwuzure, batatu baba ari bo bakurwamo bakiri bazima. Ntawe uramenya irengero ry’abasigaye! Ubutabazi bwo muri iki gihugu buri gukora uko bishoboka kose ngo harebwe niba hari abandi baba bagihumeka cyangwa se n’abapfuye […]

Continue Reading

Ruhango: Imbangukiragutabara yagonze umwana

Kuri uyu wa Mbere Tariki 09, Kamena, mu Kagari ka Musamu, Umurenge wa Ruhango, muri Ruhango habereye impanuka yakozwe n’imbangukiragutabara yahitanye umwana w’imyaka umunani. Yayikoze igiye gutabara abandi bantu bari bakomerekeye mu yindi mpanuka. BTN yatangaje ko hari abaturage baturiye umuhanda byabereyemo uturuka mu Mujyi wa Ruhango ugana mu Murenge wa Kinazi bayibwiye ko iyi […]

Continue Reading

Autriche: Abana Barindwi Bishwe Barashwe

Abantu 10 barasiwe ku kigo cy’amashuri kiri mu mujyi wa Graz, biganjemo abanyeshuri n’umuntu umwe mukuru ndetse n’uwakigabye nawe arahagwa. Umuyobozi w’uyu mujyi witwa Ele Kahr yabwiye ibiro ntaramakuru bya Autriche byitwa APA ko ikigo cyagabweho kiriya gitero kiri ahitwa DreierschĂŒtzengasse, kikaba cyagabwe ahagana saa yine ku isaha y’i Vienna. Polisi ntiratangaza amakuru arambuye kuri […]

Continue Reading