Muri Lycée de Kigali hagiye kujya hategurirwa abana bazaba abakinnyi ba Volley bakomeye mu gihe kiri imbere, bikaza nyuma y’igihe bazamara batozwa n’abakuru bo muri Police Volleyball Club.
Abo bana bazaba bafite hagati y’imyaka 12 na 16 kandi ari ab’ibitsina byombi.
Igikorwa cyo gutangiza icyo wakwita ‘irerero rya siporo’ cyaraye gikorewe muri iki kigo cy’amashuri kiri mu Karere ka Nyarugenge, cyitabirwa n’Umunyamabanga wa Police VC, Superintend of Police Ntakirutimana Diane, Umuyobozi wa Lycée de Kigali Frère Imfurayase Jean, Perezida w’Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda (FRVB) Ngarambe Raphaël na Visi Perezida Zawadi Geoffrey.
Si muri Kigali gusa abana bazatorezwa muri iri rerero bazatonywa baturutse, ahubwo Polisi izakora hirya no hino mu gihugu ihashake abana izabonamo impano yo gukina uyu mukino w’amaboko.
Abo bana bazavanwa iyo iwabo, bazanywe gutorezwa i Kigali mu bihe no mu buryo buzaba bwateganyijwe n’inzego zatangije iri rerero rya siporo ya Volley.
Umuyobozi wa Lycée de Kigali, Frère Imfurayase Jean yashimiye Police yabagiriye icyizere, ibashinga gukurikirana iby’iyo myitozo, ayisezeranya kutazabatenguha.
Ati: “Turabashimira ko mu bigo biri mu Mujyi wa Kigali mwahisemo Lycée de Kigali. Turahari kandi twiteguye gufatanya namwe. Vuba aha muratubona turi ikipe ikomeye.”
SP Ntakirutimana Diane yasubije Imfurayase ko nabo babafitiye icyo kizera abasaba kwirinda ko cyazaraza amasinde.
Ati: “ Turizera ko aba bakinnyi bato bazavamo abeza barangwa n’ubupfura, ubwitange no kwiyemeza”.
Ngarambe Raphaël uyobora Ishyirahamwe nyarwanda rya Volleyball yashimiye Police yabimburiye izindi kipe gushyira mu bikorwa ibyavuye mu nteko rusange y’amakipe y’uyu mukino mu Rwanda.
Muri iyo Nteko, hemerejwemo ko guhera mu mwaka utaha(2026) nta kipe izakina mu cyiciro cya mbere ‘idafite irerero’ mu rwego guteza imbere umukino ndetse no kuwutegurira ejo hazaza.
Irerero rya Polisi muri Lycée de Kigali ryahawe abari basanzwe ari abatoza muri Police Volleyball Club, abo ni Masumbuko Jean De Dieu utoza abakobwa na Yves Iradukunda utoza abahungu.
Ku ikubitiro, abo bana bahise bahabwa imyambaro yo gukinana, imipira n’icyo bita fillet gikoreshwa mu kurenza umupira uva mu kibuga kimwe ujya mu cy’indi kipe.
Ifoto@IGIHE
