Ababyeyi bo mu Murenge wa Masaka mu Kagari ka Mbabe mu Karere ka Kicukiro bishimira ko ubu bafite irerero ribafasha kubona aho basiga abana bakiga, bakitabwaho ku buryo ababyeyi basanga nta kibazo abana bagize.
Leta y’u Rwanda isanganywe gahunda yo kubaka amashuri y’incuke henshi mu gihugu kugira ngo zibone aho zigira iby’ingenzi umwana wo muri iki kigero aba agomba kumenya.
Abana bo muri aka gace batakaga gukora ingendo ndende bajya mu yandi mashuri yitaruye, bikabananiza.
Ababyeyi babo batangarije ikinyamakuru Ijambory’umwana ko irerero nk’iri ribunganira muri byinshi kandi by’ingenzi ku mwana.
Ubwo bitabiraga igikorwa cyo guha abana indangamanota bavuze ko iri shuri ryabafashije ko abana babo bagera aho bigira nta mvune nyinshi.
Kubona aho bigira hafi y’iwabo kandi batavunitse byatumye n’ababyeyi bakora akazi batuje, nta mutima uhagaze w’ikibazo abana bahura nabyo.
Umwe muri bo witwa Uwamungu Vianney yavuze ko kuva iryo shuri ryatangira muri aka gace, i ibyishimo mu babyeyi byabaye byinshi.
Ati: “Nk’ababyeyi twarabyishimiye kuko ishuri ryaratwegereye. Ni umugisha twagize kuba dufite aho dusiga abana bacu kandi iyo iyo tubasize bariga bigatuma batirirwa bajya hirya no hino mu Midugudu”.
Mbere iryo shuri ritaruzura ngo abana baryigiremo, bajyaga kwiga mu ntera ndende kandi mu bigo wakwita ko bihenze.

Iradukunda Josiane nawe yavuze ko kuba iryo shuri riri hafi y’iwe, byatumye umubano we n’umugabo we usagamba kuko abarimu yahaga ikiraka cyo kumwigishiriza umwana bamusondekaga.
Yagize ati: “Kuba nderera umwana wanjye aha hantu ni iby’agaciro gakomeye kuko umwana wanjye yaje ntacyo azi. Ubu abasha kuvuga Icyongereza, azi kwandika asigaye yumva kandi aranubaha”.
Umuyobozi w’iki kigo Wellborn ECD Center witwa Eugene Twagirimana avuga ko hari ababyeyi bumvaga ko nta mwana w’imyaka itandatu wakwiga.
Ati: “Ababyeyi bo muri aka gace bumvaga ko nta mwana wo munsi w’imyaka itandatu ujya mu ishuri. Ikindi amashuri yari kure abana bakirirwa bazerera ndetse umwana aza kugwa mu ruzi arapfa nibwo nagize igitekerezo cyo kwegeranya urubyiruko twari turangije kwiga twishyira hamwe dutangira kwizigama tugamije gufasha abana kubona aho bigira. Twatangiranye abana 24, ishuri rirakura ubu tugeze ku bana 140”.
Avuga ko nta mwana uhezwa mu kuhigira kuko n’abafite ubumuga bakirwa, umwana ufite imirire mibi agafashwa kuyivamo.
Gusa asaba ababishobora bose kumwunganira mu muhati we wo gutuma abo bana bakura neza.
Hagati aho, ibyo abana barya ahanini biva mubyo bahinga kuko byihariye 80%.
Iryo shuri abana bafite ku myaka itatu kugeza kuri itanu.
Mu bana bakigamo harimo bane bafite ubumuga, n’abandi umunani bakijemo bafite imirire mibi.
Munezero Jeanne d’Arc.
