Rutsiro: Umwana W’Imyaka 11 Yagiye Gukora Ikizamini Ahetse Murumuna We

Amakuru Uburenganzira Bw' abana

Amaze kubona ko Nyina amusigiye murumuna we ngo amucunge kuko yari agiye kwa muganga, umwana witwa Sérge Habumugisha w’imyaka 11 yahisemo kumuheka amujyana ku ishuri kuko yagombaga gukora ikizami.

Akigera yo abamubonye batangaye, bamushimira ubutwari yagize bwo kwanga gusiba ikizamini akemera no kuzana murumuna we ngo adasigara mu rugo wenyine.

Murumuna wa Habumugisha afite umwaka n’amezi abiri, iwabo bakaba batuye mu Kagari ka Karambi, Umurenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivumu witwa Icyizihiza Alda yabwiye IGIHE ko bashimye ubutwari bwa Habumugisha wanze gusiba ishuri, agahitamo kujya mu kizamini ahetse murumuna we.

Yagize ati: “Nyina witwa Nikobahoze Marie Claire yari yazindukiye kwa muganga, asiga abwiye Habumugisha ko agaruka vuba akabona kujya ku ishuri. Yagezeyo abaganga ahasanze bamubwira ko ategereza akavurwa n’abaza ku manywa bituma atinda gutaha. Umwana nawe yumvishe ku ishuri batangiye aheka murumuna we kubera kwanga gusiba ikizamini.”

Ubuyobozi bwamaze kubona ko Habumugisha ageze ku ishuri ahetse karumuna ke buhamagara Nyina aza kugacyura.

Gitifu Icyizihiza yibukije ababyeyi ko batagomba gusibya abana ishuri ngo bari kwita kuri barumuna babo.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *