Muri Leta ya North Texas muri Leta zunze ubumwe z’Amerika haherutse gukorerwa umukwabo watumye abana 109 bari barashimuswe n’abagizi ba nabi ngo babakoreshe urukozasoni babohorwa.
Muri icyo gikorwa cyakozwe k’ubufatanye bwa FBI hafatiwemo abantu 244 barimo abagabo n’abagore bacuruzaga abo bana mu bigo by’ubucuruzi bw’amashusho y’urukozasoni.
Ubushinjacyaha bwo muri iriya Leta bivuga ko ubwinshi bw’abafatiwe muri biriya byaha n’ubw’abana babohojwe byerekana ubukana bwa kiriya cyaha.
Jay Combs ubuyobora FBI muri iki gice yabwiye CBS News ati: ” Umubare w’abana babohojwe n’uw’abagizi ba nabi babifatiwemo urerekana ko iki cyaha kiri ku rundi rwego”.
Ibikorwa nyirizina byo muri iyo Operation bise Soteria Shield byatangiye muri Mata, 2025.
Ni akazi kamaze igihe basuzuma imyirondoro ya bariya bana, hanarebwa niba abakekwagaho ubwo bugome bari bakiri mu bice ubugenzacyaha bwabakekagamo.
Muri North Texas kandi bahasanze ibikoresho by’ikoranabuhanga biriho amashusho y’urukozasoni menshi yapimaga ibyo bita terabytes nyinshi.
Ubu ni bumwe mu buryo bwo gupima ubwinshi bwa murandasi.
Inzego zivuga ko igitekerezo cyo gukora iperereza kuri iki kintu cyazamuwe mu myaka 10 yatambutse, kirakura, gishyirwa mu bikorwa kugeza ubwo gitanze uyu musaruro.
Zasanze kandi abo bagizi ba nabi batarigeze bahura n’abo bana mu buryo bw’imbonankubone, ahubwo babashukashutse kugeza ubwo baboherereje amashusho n’amafoto y’ubwambure bwabo bakoresheje ikoranabuhanga.
Abayobozi bo muri FBI bavuga ko abo bana boherezaga ayo mashusho babinyujije ku mbuga nkoranyambaga no mu mikino ikoresha ikoranabuhanga.
Umwe muri bo witwa Joseph Rothrock ati: ” Abagome basigaye batwangiriza abana babasanze mu ngo zacu bakoresheje ikoranabuhanga”.
Yaboneyeho gusaba ababyeyi gushyira ikoranabuhanga mu byuma basiga mu ngo zabo kugira ngo rikumire ko abantu b’imitima mibi babonerana abana babo bakabangiriza ejo hazaza.
