Mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo, Akagari ka Indatwa, mu Mudugudu wa Rwezamenyo hari umugore abaturage bavuga yatereranywe n’umugabo akamusigira umwana ufite ubumuga bukomatanyije kandi atari we bamubyaranye.
Hashize imyaka ine bibaye.
Byukusenge Hadidja aherutse kubwira BTN TV ko ubwo yari akiva iwabo muri Nyamagabe akaza kuba i Kigali, yabanje gukora akazi ko mu rugo.
Nyuma yaje guhura n’umugabo yakekaga ko akiri umusore kandi yarabyaye ahandi, aramutereta barakunda kugeza ubwo babanye.
Hashize ukwezi babana, umugore wari warabyaranye n’uwo mugabo yaje kumenya ayo makuru, nibwo yazanaga umwana babyaranye ufite ubumuga bukomatanyije amusiga muri urwo rugo arigendera.
Mu gusobanura uko byagenze, Byukusenge yagize ati: “Nyuma y’iminsi mike mvuye iwacu mu Karere ka Nyamagabe, nkigera i Kigali, nahuye n’umusore twinjira mu rukundo, nka nyuma y’ukwezi kumwe duhita twiyemeza kubana nk’umugore n’umugabo. Nyuma y’ukwezi dushakanye natunguwe no kubona umugore aje aho dutuye agasiga umwana ku muryango w’inzu”.
Byabaye bakiryamye, bakangutse basanze umwana ku ibaraza barumirwa!
Uyu mugore avuga ko yabajije iby’uwo mwana bamubwira ko ari uwo umugabo we yabyaranye n’undi mugore.
Yabajije umugabo we iby’uwo mwana, undi arinumira.
Avuga ko umutima wa kimuntu wamusunikiye kwakira ako kana kari kakiri gato arakarera, afatanyije n’umugabo we.
Ibintu byaje guhinduka…
Hashize igihe gito, wa mugabo we yaje kumutana n’uwo mwana, Byukusenge Hadidja asigara wenyine arwana no kubaho no kurera umwana ufite ubumuga bukomatanyije kandi atabyaye.
Uko iminsi yahitaga indi igataha, ubukene bwaramuzonze kuko n’umugabo we yari yaramutaye, undi ahitamo gukora uburaya.
Ati: “ Nyuma y’ukwezi wa mugore adutanye umwana, umugabo nawe yahise atera ikirenge mu cye kuko yaramuntanye nsigara murera njyenyine. Akazi nakoraga gatandukanye harimo gukorera amasuku abaturage nko kubamesera naje kugahagarika kuko byasabaga ko mporana n’umwana cyane ufite ubumuga bukomatanyije. Nta wundi nari bumusigire bituma ntangira kwicuruza, nkinjiza abagabo mu nzu mbese uburaya mbutangira gutyo”.
Avuga ko n’ubwo ibyo akora atabyishimiye ariko amafaranga bimuha niyo akuramo icyo arya akanagaburira uwo mwana ubu umaze kugira imyaka ine.
Icyakora ngo nubwo atazi aho umugabo we asigaye aba, ngo hari igihe kigera akakira amafaranga amuturutseho nubwo bidahoraho kuko biba nka rimwe mu mezi abiri.

Bamwe mu baturanyi b’uyu mubyeyi, babwiye BTN ko batunguwe no kubona yiyemeza gusigarana umwana atabyaye kandi ufite bukomeye gutyo.
Nubwo akora uburaya, ngo Imana ikwiye kubimuhembera kuko yagize ubumuntu butagirwa na benshi.
Icyifuzo cya Byukusenge Hadidja ugitegereje ubufasha bw’ubuyobozi yasezeranyijwe mu nteko rusange z’abaturage, ni uko ubuyobozi bwamufasha akavuza umwana ari kurera kuko aramutse avuwe neza yakira nkuko abaganga yamuvujeho mbere babimusezeranyije.
