Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri abanza cya Munoga, giherereye mu Kagari ka Kazirabonde, Umurenge wa Ngamba mu Karere Kamonyi, arakekwaho kugurisha ibiro 150 by’ibiryo by’abanyeshuri abeshya abo bakorana ko arimo kwishyura ideni ryo muri COVID19.
Ikinyamakuru Umuseke cyanditse ko ibyo biryo yabihaye umugore bafitanye isano akabeshya abo bakorana ko yamwishyuraga ideni yafashe nyuma ya COVID-19.
Abatanze ayo makuru bavuga ko mbere yo kugurisha ibyo biryo, yabanje gukora inyandiko ikubiyemo amasezerano y’ubugure bakavuga ko iyo nyandiko atari ukuri kuko nta mwenda bazi ishuri rifitiye uwo muntu.
Umwe mu batanze amakuru yagize ati: ”Twabimenyesheje inzego z’Ubuyobozi bw’Umurenge batubwiye ko bafashe ibyo biryo ariko umuyobozi we yacitse.”
Gitifu w’Umurenge wa Ngamba, Munyakazi Epimaque yavuze ko ibiryo Nsengimana ashinjwa kugurisha babifatanye umuguzi ubu bakaba babigaruje.
Ati: ”Umuyobozi w’Ishuri yakoze amakosa yo kugurisha ibiryo by’abanyeshuri yitwaza ideni avuga ko afitiye abantu.”
Gitifu Munyakazi avuga ko ibyo bagaruje ari ibiro 100 byuzuye umufuka. Ati: ”Tugiye gukora raporo tuyishyikirize ubuyobozi bw’Akarere buzabimubaze.”
Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Munoga yahamagajwe ku Murenge kugira ngo asobanure impamvu yagurishije ibiryo by’abanyeshuri, ariko yanga kwitaba.
Bamwe mu bo bakorana bavuga ko akimara kumva amakuru ko ibiryo byafashwe atongeye kugaragara ku ishuri.
