Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, NCDA, cyibukije ababyeyi ko uburere buboneye butangira guhabwa umwana agisamwa, gisaba ko himakazwa ubufatanye bw’umugore n’umugabo kugeza umwana abaye umuntu mukuru.
Ni ubutumwa umuyobozi wa NCDA, Ingabire Assumpta yagarutseho mu birori byo kwizihiza umunsi w’umwana w’Umunyafurika wizihirijwe mu Karere ka Rusizi kuri uyu wa Gatandatu taliki 14 Kamena 2025.
Uyu munsi wahawe insanganyamatsiko igira iti ‘Ndera neza Nkure Nemye’ hagamijwe kongera kwibutsa ababyeyi kwita ku burere buboneye bw’abana babo.
Mu butumwa yatanze, yagarutse ku ngingo z’ingenzi zibutsa ababyeyi ko uburere buboneye butangira umwana agisamwa.
Yagize ati “Turagira ngo tubwire ababyeyi ko uburere buboneye butangira guhabwa umwana agisamwa. Umugore utwite akitabwaho yirinda ikintu icyo aricyo cyose cyamuhungabanya kuko gishobora guhungabanya umwana ukiri mu nda. Kwita ku mubyeyi mbere yo kubyara kandi na we akitabira gahunda zo kwisuzumisha hatabuzemo n’imwe.”
Hari kandi konsa neza, gutegura imfashabere iboneye mu gihe cyayo no kuzirikana akamaro k’amarerero hagamijwe ko umwana ategurirwa kugana ishuri.
Igihe cyo kwiga cyagera hagakorwa igishoboka cyose umwana akiga neza hirindwa icyatuma asiba cyangwa arivamo.
Yibukije kandi ko uburere buboneye bushoboka iyo ababyeyi bombi bafatanyije.
Ati “Ababyeyi bombi umugabo n’umugore bagomba gufatanya kwita ku burere buboneye bw’umwana”.
Umwana wavuze mu izina rya bagenzi be, Niyokwizerwa Adelphine, wiga muri G.S Gihundwe A yavuze ko hakiri ikibazo cy’abana bafite ibibazo bitandukanye.
Ati “ Hari abatajya kwiga kuko Nyina yamubwiye ngo asigarane umwana kuko yagiye guhinga. Ugasanga umwana ntabashije gukora umukoro bikaba intandaro yo kubona amanota make. Nyina akamubwira ko nta bwenge agira. Akumva yitakarije icyizere agahitamo kurivamo.”
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco yasabye buri muntu kumva ijwi ry’abana rihamagara risaba kurerwa neza.
Ati “Ndagira ngo uyu munsi wongere kutwibutsa ko abana bacu baduhamagara batubwira ngo tubarere neza kandi tubumve tubikore twishimye kuko nicyo badukeneyeho.”
Ubushakashatsi bwagaragaje ko kwita ku mwana hakiri kare bigira uruhare rukomeye mu kumutegura kuzavamo umuntu uzashobora kwigeza kuri byinshi mu buzima bwe.
Bigahura cyane n’imigani migufi y’Ikinyarwanda bamwe bacaga bagira bati ‘Igiti kigororwa kikiri gito’ abandi bati ‘Umwana apfa mu iterura’.
Yose ishimangira ko uburere buboneye butanzwe n’ababyeyi hakiri kare bugirira umwana akamaro kanini.

