Ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bwo mu mutwe barasabwa kujya babajyana aho bafashwa bakiri bato, kuko bibafasha gukurikiranwa kare kuko ubuyobozi bw’ishuri rishinzwe gukurikirana aba bana rigaragaza ko iyo abana baje ari bato bigira akamaro.
Ibi bikaba byagarutsweho ubwo ishuri ryigisha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe rya Gatagara ishami rya Gikondo ryagaragazaga ibyo ryagezeho mub mushinga rifatanyamo n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi n’undi witwa CBM wo kwigisha aba bana.
Umuyobozi w’iri shuri Babu Hussein, avuga ko iyo abana baje ari bato bigira akamaro, kandi banabafasha kwiga imyuga iyo barangije amasomo y’ibanze bakabura aho bajya.
Ati:”Ababyeyi turabasaba gutinyuka bakagana ishuri cyangwa se bakatuzanira abana, cyane cyane ko byagaragaye ko abana iyo bafashijwe bakiri bato no kugira aho bagera bigerwaho vuba vuba, ariko iyo batinze nyamuneka kubafasha biragorana.”
Akomeza agira Ati: ”Dufite n’indi gahunda yo kugira ngo abana bigishwe imyuga aho kugirango bazabe ikibazo mu miryango, bazabe imbarutso y’amajyambere muri sosiyete, aho kugirango umwana abe mu rugo ahubwo yakwigishwa imyuga na we akazifasha aho kugirango azafashwe.”
Ibi ni ibikorwa ari uko umubyeyi agannye ishuri agasobanurira abarezi imiterere n’imyitwarire y’umwana kuva amubyaye, barebera hamwe icyo agomba gufashwa nk’uko bigarukwaho n’umubyeyi wahazanye umwana we afite imyaka 5 nta kintu na kimwe azi gukora, ibye byari ukwirirwa arira gusa.
Ati:”Mu gihe gito ahageze kurira byarakize ukabona arishimye araseka, ararya jye nabanje kubaza niba hari imiti batanga ngo wenda umwana agire apeti arye, tubona agize igikuriro, arasa neza, bakatubaza icyo umwana mu rugo akora, mutubwire icyo twamuzamuraho, ubu ageze ku rwego natwe twumva tudafite ipfunwe.”
Ubu ni umwana ukina n’abandi bana kandi kera yaratinyaga, ubu abafasha mu gikoni, akamenya imyenda ye n’itari iye, akamenya kwikarabya, gufura, kwiyambika, ndetse no gucuranga. Umwe mu barezi b’uyu mwana Hategekimana Theoneste, avuga ko ibi bigerwaho kubera ubufatanye bw’ishuri n’ababyeyi.
Ati:”Ibi bituruka mu gikorwa cy’ icyigwa kihariye kuri buri mwana(PSI/IEP), aha ngaha iyo twicaye tukaganira tumenya aho umwana afite imbogamizi tukamenya uko yitwara ari mu rugo, tukamenya uko yitwara hano ku ishuri noneho tugafatanyiriza hamwe tukamenya uko umwana akwiriye kwitwara tukamenya ibyo twamuhaye ku ishuri niba no mu rugo habayeho kubikurikirana, uko guhozaho ni ko gutuma umwana agenda atera imbere, ubufatanye hagati yacu n’ababyeyi iyo butabayeho, birangira ibyo dukoreye hano ku ishuri bibaye imfabusa, ariko iyo dufatanyije umwana agenda azamura urwego rwe akaba yagera ku rwego rudushimishije nk’abarezi ndetse n’ababyeyi.”
Iri shuri ryatangiye muri 2015 ni iry’Abafurere, rya Kiliziya Gatolika ariko rikaba rifite ubufatanye na leta, ni mu gihe uyu mushinga usigaje umwaka 1 n’igice, uretse kuba ababyeyi basigaye babyitabira bakazana abana ku ishuri, hari abitwa ‘(CBR) Community Base Rehabilitation Agency’ bajya mu miryango bagakorana n’inzego z’ibanze kugirango hashakishwe abana bafite ubumuga bwo mu mutwe, kuri ubu abanyeshuri bari mu kigo bose bakaba ari 186.
Munezero Jeanne D’Arc