Abana bo muri Israel na Iran bari kwicwa n’ibisasu

Amakuru Ijwi ry' Abana

Abana bo muri Israel na Iran bari kwicwa n’ibisasu

Ibisasu byaraye birashwe rwagati muri Israel byahitanye abantu batandatu barimo abana babiri n’abagore babiri.

Israel ivuga ko Iran iri gufashwa na Yemen, kandi ikemeza ko hari abana bari guhitanwa nabyo.

Itangazamakuru ryo muri Israel ryanditse ko hari abantu 130 bakomerekejwe na biriya bisasu

Abagore babiri n’abana babiri, umwe w’imyaka ibiri n’indi w’imyaka umunani bari mubo byahitanye.

Ntiharamenyekana umubare nyawo w’abantu byahitanye kuko hari benshi bagwiriwe n’inzu zahiritswe na missile za Iran.

Hari abantu 35 baburiwe irengero, bagishakishwa n’inzego z’ubutabazi.

Si abana bo muri Israel bonyine bahitanywe nabyo kuko no muri Iran hari abandi bishwe n’ibisasu by’indege za Israel byarashwe ahantu izi neza ko hari ibikorwaremezo bya Iran.

Mu Majyaruguru ya Israel harabarurwa abantu batanu bishwe na biriya bisasu, barimo umugore w’imyaka 20 wishwe na missile imusanze iwe.

Hagati aho ntawamenya aho iyo ntambara iganisha kuko aribwo igitangira kandi ishobora kuzaba mpuzamahanga niba nta gikozwe ngo ihoshe.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *