Abarimo abana barenga 20 baguye mu ntambara ya Iran na Israel

Amakuru Mu Mahanga

Nibura abantu 80 barimo abana 20 bo muri Iran na Bane bo muri Israel nibo bamaze gutangazwa ko baguye mu ntambara ikomeye iri guca ibintu hagati y’ibyo bihugu by’ibihangange.

Al Jazeera iri gutangaza ibiri kuba kuri iyo ntambara umunota ku wundi, yatangaje ko abandi benshi barimo abato n’abakuru bakomerekeye muri iyo ntambara iri kurangwa no kwigaranzurana mu kurasanaho.

Kugeza ubu Isi yose irimo kwibaza iherezo ry’iyo ntambara.

Kuri uyu wa Gatandatu Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko ibitero byagabwe muri Iran kuva ku wa Gatanu byaharuye inzira igana muri Tehran ku buryo mu minsi mike iri imbere indege z’igisirikare cyayo zizaba ziguruka mu kirere cya Tehran.

Ni umunsi wa kabiri ibisasu binyuranyuranamo hagati ya Israel na Iran ndetse.

Israel yavuze ko ibi bitero byari bigamije gusenya ubushobozi bwa Iran bwo gutunga intwaro z’ubumara zakorerwaga mu bice bitandukanye by’igihugu.

Netanyahu yavuze ko umugambi bari bafite bawugezeho kuko inganda nyinshi zikorerwamo intwaro za nucléaire zasenywe.

Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian yatangaje ko ibitero kuri Israel bitagiye guhagarara muri iyi minsi kuko iteganya gukomeza kugaba ibindi byinshi mu gihe na Israel ivuga ko izakomeza kugaba ibitero i Tehran.

Israel yabanje kugaba ibitero kuri Iran yica abantu 78 barimo abasirikare bakuru 20 n’abahanga mu bya nucléaire bagera ku icyenda.

Mu kwihimura kuri ibi bitero, Iran na yo yarashe ibisasu birenga 100 muri Israel bikomeretsa benshi ndetse bisenya inyubako nyinshi.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *