Urubyiruko rw’u Rwanda rugomba kwiga iby’isanzure

Amakuru Uburezi

George Kwizera ushinzwe ikoranabuhanga mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Isanzure, Rwanda Space Agency (RSA) asaba urubyiruko kwigana umuhati amasomo ya siyansi kugira ngo rubone ubumenyi bufatika mu bugenge bukoresha ibyogajuru bityo ruzafashe u Rwanda mu kubiteza imbere.

Avuga ko kugira ngo imishinga u Rwanda rwakoze igamije guteza imbere ibyogajuru izagere ku ntego, ari ngombwa ko urubyiruko rwarwo rwiga ibyabyo.

Nirwo rwizeweho kuzazamura uru rwego rusanzwe rugira uruhare runini mu kuzamura ubukungu bw’ibihugu binyuze mu makuru ku iteganyagihe, imiterere y’ubutaka n’ibiburiho, kuburira abantu ku biza n’ibindi.

Amakuru akusanywa avanywe ku byogajuru afasha igihugu kumenya uko cyagena ibihe by’ihinga n’isarura n’uburyo cyakwitwara mu bindi bihe birimo no mu bibanziriza iruka ry’ibirunga.

George Kwizera avuga ko intego u Rwanda rwihaye zo guteza imbere uru rwego zizagerwaho binyuze mu gukorana n’urubyiruko rukunda siyansi n’ikoranabuhanga.

Ati: “Ndashishikariza ababyeyi kugira ngo batangire bashishikarize abana bakunda kwiga siyansi haba imibare, ubugenge, ubutabire nꞌibindi. Ni byo umwana aba akeneye kugira ngo ajye muri uru rwego.”

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iby’isanzure kiri gukorana na Kaminuza y’u Rwanda kugira ngo itangire itegure abahanga bazagifasha mu gihe kizaza.

U Rwanda kandi rurakora ibyo rushoboye ngo ubumenyi muri uru rwego ruzamuke, rukabikora binyuze no mu gukora ibyogajuru harimo n’igiherutse kitwa  ‘Hyperspectral 6U CubeSat’.

Gitandukanye n’ibisanzwe,  kikagira ubushobozi bwo gufata amashusho mu mabara yose hifashishijwe ’sensors’, bitandukanye n’ibyari bimenyerewe bifata amashusho mu mabara atatu gusa.

Gitanga amakuru nyayo gikurura ku butaka nko ku bimera mu murima, amakuru ahamye y’ibigize ubutaka n’ibindi.

Hari n’icyuma kitwa Teleport u Rwanda rufite kirufasha kubona amakuru mu isanzure ryo mu bindi bihugu bikayifashisha mu mishinga itandukanye.

Teleport ni ahantu hashyirwa iminara ikusanya amakuru avuye ku byogajuru.

Bivuze ko umuntu ufite satellite mu kirere, aba akeneye gushyiraho uburyo amakuru yayo azajya akusanywa, aka kakaba akamaro ka Teleport.

Ibigo bikeneye izi serivisi bizajya byishyura u Rwanda ku munota ku buryo amakuru abonetse mu masegonda 60 azajya agurwa hagati ya $  3.000 na $ 10.000.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *