Abana biga mu mashuri y’incuke bageze kuri 45%

Amakuru Uburezi

Minisiteri y’Uburezi yagaragarije abafatanyabikorwa bayo ko hari byinshi byakozwe mu kuzamura umubare w’ abana biga mu mashuri y’inshuke.

Ibyo byatumye bagera kuri 45% bikabamo kongera umubare w’amashuri, ingo mbonezamikurire, gushaka abarimu bafite ubushobozi bwo kwigisha abana bo muri icyo kigero, gukangurira ababyeyi kujyana abana kwiga muri ayo mashuri n’ibindi.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kamena 2025 nibwo iyo nama byaganiririwemo yabaye, iyobowe na Minisitiri w’uburezi, Dr. Joseph Nsengimana.

Yaganiriwemo ishusho y’uburezi mu Rwanda hibandwa ku mashuri y’incuke n’abanza.

Iyo nama yitabiriwe n’abayobozi mu nzego za Leta, abikorera, abafatanyabikorwa mu bijyanye n’uburezi, yibanda ku bibazo biri mu burezi n’uko byashakirwa umuti urambye.

Minisitiri w’uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko inama yo kuganira ku ishusho y’uburezi mu Rwanda, yatekerejweho mu kubaka umusingi uhamye w’uburezi.

Ati: “Iyi nama igaruka ku ngamba dufite mu kurushaho guteza imbere urwego rw’uburezi bukubiye muri gahunda y’Igihugu y’uburezi mu myaka itanu ndetse n’icyerekezo cy’Igihugu cya 2050.”

Baganiriye ku burenganzira bwo kwiga mu mashuri y’incuke, kwiyandikisha ku banyeshuri no kugira imfashanyigisho n’uburyo amashuri yakira abageze muri iki cyiciro.

Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr. Flora Mutezigaju yavuze ko mu mwaka wa 2017, abana bitabiraga aya mashuri bari bake cyane kuko mu bana barenga miliyoni ebyiri bagombaga kuba biga muri icyo cyiciro, abana 200,000 bangana na 17% aribo bigaga muri ayo mashuri.

Mutezigaju ati: “Niyo mpamvu muri gahunda y’igihugu y’iterambere, hashyizweho gahunda yo kuvuga ngo reka twongera umubare w’abana baza mu mashuri y’incuke kubera akamaro k’ayo mashuri”.

Yavuze ko hari intego yo kuba abana barenga ibihumbi 560 bagomba kuba bari muri ayo mashuri.

Yatangaje ko ubu abana bangana na 45% ari bo biga mu mashuri y’incuke.

Yasobanuye ko hakozwe iby’ingenzi birimo gushyiraho uburyo butandukanye bwo guha amahirwe abana benshi kugera kuri serivisi z’uburezi.

Ubukangurambaga bwo gukangurira ababyeyi kujyana abana mu mashuri y’inshuke bwagaragajwe nk’icyafashije mu kuzamura abagana ishuri, aho mu myaka ibiri abana bagana amashuri y’incuke bikubye hafi kabiri bakava ku bihumbi 355 bakagera ku bihumbi 600 birenga.

Yavuze ko byibuze buri mwaka amashuri 234 yubakwa afite icyiciro cy’amashuri y’incuke cyangwa se amashuri asanzwe akongerwaho amashuri y’icyiciro cy’incuke.

Umubare w’amashuri y’incuke wikubye kabiri mu myaka irindwi aho wavuye ku 5.207 mu 2017 ugera kuri 11.734 mu 2024.

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana ati: “Ibyo twabigezeho ariko ntibihagije.

Ni yo mpamvu ingamba nshya twafashe ari uko tuzamura iyo mibare tukagera muri 65% [mu myaka 5 iri imbere] banyura mu mashuri y’incuke kugira ngo bajye batangira ay’ibanze biteguye, banashobore gutsinda neza.”

Minisitiri Nsengimana yasabye ababyeyi kujyana abana babo mu ishuri kugira ngo bahabwe ubumenyi bakeneye.

Kugeza ubu mu Rwanda abana bagera kuri miliyoni 1,8 ni bo biga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza [Lower primary], aho mu mwaka wa Mbere ari 746.241, uwa Kabiri [612.096] n’uwa Gatatu [536.121].

Ku rwego rw’Igihugu, impuzandengo y’abanyeshuri basibira muri icyo cyiciro ingana na 25% aho umwana umwe muri batatu asibira mu mwaka wa mbere.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *