Umunsi w’umwana w’Umunyafurika: Uw’u Rwanda amerewe ate? (video)

Amakuru Ijwi ry' Abana Mu Mahanga Uburenganzira Bw' abana Uncategorized

Abakurikiranira hafi imibereho y’abana n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwabo mu Rwanda bemeza ko hari byinshi byakozwe mu kumurengera ariko urugendo rukiri rurerure kuko hari ibibazo bikimubangamiye birimo ihohoterwa n’imibereho itari myiza kuri bamwe.

Ku italiki 16 Kamena buri mwaka u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bya Afurika rwizihiza umunsi w’Umwana w’Umunyafurika.

Ni umunsi watangiye kwizihizwa mu 1991. Ufite inkomoko ku bwicanyi bwakorewe abana b’i Soweto muri Afurika y’Epfo mu 1976 ubwo bakoraga imyigaragambyo mu mutuzo bagamije guharanira uburenganzira bwabo bwo kwiga mu rurimi kavukire.

Iyo myigaragambyo abana bayikoze mu buryo bw’urugendo rw’amahoro ariko mu kuyihosha ingabo z’abakoroni zikoresha amasasu abana benshi barahagwa.

Mu 1991 nibwo Afurika yemeje uwo munsi ko ugomba kwibukwa mu mateka yayo, ibihe byose.

Washyizweho nk’uwo kwibuka abana bishwe icyo gihe, kurwanya ikibi cyose cyakorerwa umwana w’Umunyafurika no kwibutsa ko abana bafite uburenganzira bwo kubaho kwiga no gukura neza.

Abakurikiranira hafi iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abana mu Rwanda bavuga ko kuwizihiza bituma habaho gusubiza amaso inyuma hakarebwa ko inshingano umuryango mugari ufite ku bana zirimo kubahirizwa.

Mu kiganiro yagiranye n’Ijamboryumwana, Murwanashyaka Evariste ushinzwe guhuza ibikorwa by’Impuzamiryango Iharanira uburenganzira bwa muntu (Cladho) yavuze ko harebwa ko Politiki n’ibikorwa bihari byubahiriza uburenganzira bw’umwana.

Ati “Icyo bitumarira kuwizihiza nk’igihugu bituma twongera gusubiza amaso inyuma tukareba ngo uburenganzira bw’umwana ni ubuhe? Inshingano z’ibihugu mu kurinda umwana ni izihe? Ni ryari umwana ashobora kuba yafata icyemezo cyo kwigaragambya? Ni uko aba yabuze byabindi by’ibanze ubwo rero tugomba gusubiza amaso inyuma tukareba mu mategeko dufite imbere mu gihugu, muri politiki zihari, mu bikorwa bihari ko byubahiriza uburenganzira bw’umwana uko bwakabaye.”

Murwanashyaka avuga ko kwizihiza uyu munsi mu 2025 bisanze umwana w’u Rwanda hari ibibazo agifite bikeneye ubufatanye bwa buri muntu mu bagize Umuryango Nyarwanda.

Ati “Usanze mu Rwanda tugifite ibibazo binyuranye bibangamiye uburenganzira bw’umwana birimo abana tukibona bakorerwa amahohoterwa anyuranye, turacyabona abana baba mu mihanda, turacyabona abana bakoreshwa imirimo mibi. Mu by’ukuri usanze tukiri mu rugamba rwo kurengera umwana mu buryo bumwe cyangwa ubundi kubera ikibazo umwana afite.”

Nubwo hari ibigikeneye uruhare rwa buri wese hari n’ibyakozwe kandi bikomeje gutanga umusaruro mwiza hashingiwe kuri Politiki y’igihugu mbonezamikurire y’abana bato n’imitangire ya serivisi mbonezamikurire mu Rwanda.

Ni Politiki yemejwe mu 2011 ivugururwa mu 2016. Igamije guha abana bari munsi y’imyaka 6 amahirwe angana kuri serivisi z’imbonezamikurire y’abana bato.

Ifite intego yo gutoza no gufasha ababyeyi guha abana uburere buboneye, gutegurira abana kuzatangira neza amashuri abanza, kurwanya impfu z’abana, kurwanya imirire mibi n’igwingira, kurengera uburenganzira bw’umwana, guhuza, gukurikirana no gusuzuma ibikorwa byose byerekeye abana.

Impamvu ibyabaye ku bana ba Soweto byabaye Umunsi ugomba kwibuka ni uko mu guhosha imyigaragambyo hirengagijwe ko ari abana ndetse hagakoreshwa amasasu aho gukoresha uburyo bisanzwe.

Mu Rwanda Umunsi w’umwana w’Umunyafurika w’uyu mwaka uzizihirizwa mu Karere ka Rusizi. Ufite insanganyamatsoko igira iyi ‘Ndera neza Nkure nemye’.

Ifoto yamenyekanye cyane mu mateka y’abana bishwe bazira guharanira uburenganzira bwabo muri Afurika y’Epfo mu gihe cya Apartheid
Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *