Abana bo mu Karere ka Rusizi bashyikirijwe inyunganirangingo n’insimburangingo ku buntu. Ibyo bikoresho bizabafasha kugira ibyo bikorera ubwabo batagize uwo babera umutwaro mu buryo buhoraho.
Ubusanzwe muri iki gihe, mu Rwanda habarurwa abana 10,000 bafite ubumuga bw’inzego zitandukanye.
Ababyeyi b’abo bana bavuga ko kwigurira ibyo bikoresho bihenze, kandi benshi muri bo bakaba basanzwe nta mikoro menshi bafite.
Kutagira insimbura cyangwa inyunganirangingo byari byaragize ingaruka kuri abo bana kuko hari n’abo ababyeyi bari baravanye mu mashuri.
Ntibajyaga kwiga kubera ko batabonaga uko bahagera bitewe n’ubukana bw’ubumuga bwabo burimo no kugenda bakambakamba.
Ababyeyi baganiriye na RBA barimo uwitwa Kwifasha Innocent n’umugore we Bavugubusa Alexiana batuye mu Murenge wa Nkombo babyaye abana umunani kandi batatu muri bo bafite ubumuga bw’ingingo.
Undi mubyeyi witwa Mukashyaka Clementine utuye mu Murenge wa Muganza afite umwana umwe gusa ufite imyaka icyenda wavukanye ubumuga bw’ingingo.
Bose bavuga ko ubwo abana babo bahawe ibyo bikoresho, bizabafasha mu kubarera kuko byabagoraga cyane.
Bemeza ko kurera abana nk’abo muri rusange biba bigoye no kubyakira, bigatera ababyeyi ipfunwe.
Ibikoresho baherutse guhabwa, babigenewe n’Urugaga Nyarwanda rw’Abantu bafite Ubumuga ruyoborwa n’ufite ubumuga witwa François Xavier Karangwa.
Yabwiye itangazamakuru ko we n’abo bahuriye muri rwo, bafite gahunda yo gukomeza kwita ku bana bafite ubumuga haba mu kubaha inyunganirangingo n’insimburangingo ariko bikajyana no kuzamura imyumvire y’ababyeyi bagifite ipfunwe ryo kuvuza abana babo bikabaviramo ubumuga bukomeye.
Mu bana bose bo mu Rwanda bakeneeye inyunganirangingo n’insimburangingo, Akarere ka Rusizi gafitemo abagera hafi 1,095 barimo abakobwa 515 n’abahungu 580.
Imibare iheruka y’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) yerekanye ko abana ibihumbi 9821 bafite ubumuga nyamara bari mu myaka yo kwiga, bakaba bakeneye inyunganirangingo n’insimburangingo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Francine Mukakalisa, yasabye ababyeyi bashyikirijwe ibi bikoresho kubyitaho no kubibungabunga.