Umuvugizi w’Intara ya Eastern Cape, Khuselwa Rantjie muri Afurika y’Epfo yabwiye BBC ko imodoka yo mu bwoko bwa mini-bisi yari itwaye abanyeshuri yatwawe n’umwuzure, batatu baba ari bo bakurwamo bakiri bazima.
Ntawe uramenya irengero ry’abasigaye!
Ubutabazi bwo muri iki gihugu buri gukora uko bishoboka kose ngo harebwe niba hari abandi baba bagihumeka cyangwa se n’abapfuye baboneke bahabwe imiryango yabo bashyingurwe.
Muri iyi minsi Afurika y’Epfo yibasiwe n’imvura nyinshi yatumye amazi y’imigezi n’inzuzi azamuka arengera imirima n’imihanda atuma havuga imyuzure ikomeye.
Guverineri Khuselwa Rantjie yavuze ko hatazwi umubare w’abana bari muri iyi modoka.
Ingorane zo kubashakisha zarushijeho gukomera mu masaha y’umugoroba kuko abatabazi bashoboye gukomeza gushakisha, bahitamo kubyimurira kuri uyu wa Gatatu Tariki 11, Kamena, 2025.
Icyakora muri uko gushakisha, imirambo irindwi y’abandi bantu bahitanywe n’imyuzure yaje kuboneka mu karere kitwa Or Tambo muri iyo Ntara.
Ingaruka z’ibyo biza biri kuba kuri Afurika y’Epfo ni ibura ry’amazi meza, amashanyarazi, ihagarara ry’urujya n’uruza mu mihanda yo hirya no hino muri iki gihugu.
BBC ivuga ko ingo 500,000 kugeza ubu zidafite amazi meza n’amashanyarazi kandi ahenshi nta murandasi bafite.
