Ababyeyi b’i Burera bishimira akamaro k’irerero

Amakuru Udukuru tw'Abana

Ababyeyi baturanye n’umupaka wa Cyanika mu Karere ka Burea bashima uruhare irerero ryashyizwe hafi aho ryagize mu gukuza neza abana babo, nabo bakabona uko bajya mu mirimo ibateza imbere.

Umwe muri abo babyeyi avuga ko yahazanye umwana we afite umwaka n’amezi atatu, akemeza ko ubu ameze neza.

Uwo ni uwitwa Clémentine Hagenimana.

Yemeza ko mu gihe cyose uwo mwana ahamaze, byatumye ashabuka, amenya kwikorera ibintu bimwe na bimwe.

Kubona aho asiga umwana kandi hatekanye, byatumye acuruza adahangayikishijwe n’uko umwana we azamera nabi kubera kubura gikurikirana.

Iryo rerero riri ahitwa Cyanika ADEPE.

Abana bahazanwa baba akenshi bataramenya kuvuga neza, ariko gukina na bagenzi babo bigatuma bashabuka, bakabimenya bakiri bato kandi bigatuma bamenya kubanira neza bagenzi babo.

Aba babyeyi basaba ko Irerero  rya kwagurwa ndetse rigashyirwamo ibikoreresho bifasha abo bana.

Umwarimu wo kuri iki kigo witwa Maniragena Innocent avuga ko ababyeyi baturiye umupaka babonye ahantu bizeye ho gusiga urubyaro, bakajya gushakashaka.

Yabwiye UMUSEKE ati: “ Hari ababyeyi benshi bambukaga bakajya gukorera imirimo muri Uganda, bikaba ngombwa ko bazinduka. Ubwo bisaba ko bazinduka bazana abana hano.”

Yemeza ko babigisha ibintu bibafasha gukangura ubwonko bwabo birimo indirimbo, n’ibindi .

Babaha n’amafunguro yuzuje intungamubiri, bakabona n’umwanya wo kuruhuka.

Umukozi ushinzwe kwita ku bana mu kigo cy’igihugu gishinzwe imikurire y’abana, NCDA, Jean Paul Nyandwi asaba ababyeyi kujyana abana muri ECD mu rwego rwo kubarinda no kubafasha mu mikurire yabo.

Ati: “Dukeneye kubaka Umunyarwanda ushoboye ufite ubuzima bwiza, ubwenge, uburere, ubushobozi n’ijambo.”

Yongeraho ko hagikewe kuzamura ubufatanye bw’inzego n’ibigo, guhuza no guhana amakuru akenewe ku mwana no ku mfashanyigisho zikoreshwa, hakanongerwa ishoramari mu mbonezamikurire y’abana bato mu ngengo y’imari ya Leta.

Mu Rwanda hari ingo mbonezamikurire z’abana 31.524.

Mu Ntara y’Amajayaruguru hari izigera ku 4,360, mu Burengerazuba ni 9,052, mu Majyepfo habarurwa 8,285.

Mu Burasirazuba ni 8,356 mu gihe mu mujyi wa Kigali hari ingo mbonezamikurire 1,472.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *