Ruhango: Imbangukiragutabara yagonze umwana

Amakuru Uburenganzira Bw' abana

Kuri uyu wa Mbere Tariki 09, Kamena, mu Kagari ka Musamu, Umurenge wa Ruhango, muri Ruhango habereye impanuka yakozwe n’imbangukiragutabara yahitanye umwana w’imyaka umunani.

Yayikoze igiye gutabara abandi bantu bari bakomerekeye mu yindi mpanuka.

BTN yatangaje ko hari abaturage baturiye umuhanda byabereyemo uturuka mu Mujyi wa Ruhango ugana mu Murenge wa Kinazi bayibwiye ko iyi mbangukiragutabara yari iturutse Ikigo Nderabuzima cya Kibingo yari ije gutabara abari bakomerekeye mu mpanuka yakozwe n’imodoka yagonganye na moto.

FUSSO yakoze impanuka yari ifite pulaki RAD 296 U yagonze moto abari bayiriho bose barakomereka.

Bavuga ko ubwo iyi mbangukiragutabara yazaga gutabara,  yahuriye hagati mu muhanda n’imodoka itwara abagenzi ya Coaster ikorana na Kompanyi ya East Africa igerageje kuyidepansa birayigora bitewe nuko umuhanda ari muto kandi yiruka.

Bagize bati: “ Ubundi iyi mbangukiragutabara yaje yiruka ije gukiza amagara y’abari bari kuri moto bakomerekeye mu mpanuka nyuma yuko bagonzwe na Fusso, rero ubwo yari igiye kuhagera yahuye n’indi mu muhanda biragongana kuko yagerageje gukatira imodoka ya Coaster biranga, umuhanda ni muto. Yagonze abantu bagera kuri batanu harimo abari bagiye kwiga, umwana umwe w’imyaka 8 ahita yitaba Imana”.

Abaturage banenga abatwara imbangukiragutabara kubera umuvuduko baba bafite, ujya uba intandaro y’impanuka.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *