Autriche: Abana Barindwi Bishwe Barashwe

Amakuru Mu Mahanga

Abantu 10 barasiwe ku kigo cy’amashuri kiri mu mujyi wa Graz, biganjemo abanyeshuri n’umuntu umwe mukuru ndetse n’uwakigabye nawe arahagwa.

Umuyobozi w’uyu mujyi witwa Ele Kahr yabwiye ibiro ntaramakuru bya Autriche byitwa APA ko ikigo cyagabweho kiriya gitero kiri ahitwa Dreierschützengasse, kikaba cyagabwe ahagana saa yine ku isaha y’i Vienna.

Polisi ntiratangaza amakuru arambuye kuri iki gitero, icyo uwakigabye yari agamije n’amazina yabo cyahitanye kuko bikiri mu iperereza.

Graz niwo mujyu wa kabiri munini muri Autriche, ugakurikira Umurwa mukuru, Vienna.

Kuva i Vienna kugera muri Graz hari intera ya Kilometero 200.

Abanyeshuri barindwi nibo babaruwe ko baguye muri icyo gitero kandi bivugwa ko uwakigabye yigeze kwiga muri kiriye kigo, akaba yapfuye yiyahuye.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *