Akurikiranyweho gukorera ibya mfura mbi abana 81 bafite ubumuga

Amakuru Uburenganzira Bw' abana

Ababyeyi bo mu Bwongereza barasaba ko hagira abandi bayobozi muri iki gihugu bakurikiranwaho ubwinjiracyaha ku cyaha cyakozwe n’umwarimu wahohoteye abana 81 bafite ubumuga bigaga aho yigishaga.

Uvugwaho ubwo bugome ni uwitwa Daniel Clarke wahoze ari umwarimu wungirije mu kigo kiri ahitwa West Midlands.

Muri Gicurasi, 2025 yahamijwe n’urukiko rw’aho hantu ibyaha byo guhohotera abana batandatu bafite ubumuga bwo mu mutwe n’ubw’ingingo yari ashinzwe kwigisha.

Uyu mugabo w’imyaka 29 y’amavuko akekwaho ko hari abandi bana barenga 80 yakoreye ibya mfura mbi mu gihe cyose yamaze ari ‘umurezi’.

BBC ivuga ko amakuru yizewe ifite ari ay’uko uwo muntu mu nshingano yahoranye hari abana yagiriye nabi.

Amakuru y’ibyo yakoze yatangiye kumenyekana muri Nzeri, 2023.

Abamukoresha bavuga ko ubwo batangiraga kumunuganuga ho ubwo buhemu, babyongoreye Polisi itangira kumugenza buhoro buhoro.

Muri Gashyantare, 2025 Clarke yemereye urukiko ko yahemukiye abo bana, akabafotora bacaye nabi kandi akabakoza intoki mu myanya ndangagitsina.

Mu Ugushyingo, 2024 nabwo yavuzweho gukoresha nabi ikoranabuhanga mu guhemukira abana, biza gutuma atabwa muri yombi.

Mu mwaka wa 2016 nibwo yatangiye kuba umwarimu wungirije muri kariya gace.

Ababyeyi b’abana bakorewe ibya mfura mbi basaba Ubwongereza ko bukwiye gukora iperereza ryimbitse hakarebwa niba nta bandi babigizemo uruhare, bakaba bakurikiranwa.

Imiryango y’abo bana yarakajwe no kumva ko uwo mugabo wari ushinzwe kwita ku buzima n’uburere bw’abana ari we wabakoreye ibya mfura mbi bene ako kageni.

Umwe muri bo ati: “ Umuntu wari mu mwanya wo kwita ku bana bacu niwe wabakoreye ibya mfura mbi. Ni agahinda gusa”.

Amategeko avuga ko akenshi umwana ari umuntu ufite kugeza ku myaka 18 y’amavuko.

Ni umuntu uba ugomba kurindwa akaga kose, akagaburirwa neza, akavuzwa, akiga, akambikwa kandi ntakorerwe ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

Si uko bigenda akenshi kuko raporo ziva hirya no hino ku isi mu binyamakuru no mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu zerekana ko abana bahohoterwa mu buryo bwose ndetse bakicwa.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *