Uwo Yareze Akeka Ko Azamubera Umutwaro Yamubereye Igisubizo

Amakuru Iyobokamana

Mu Mudugudu wa Cyanya, AKagari ka Nkumba mu Murenge wa Kinoni, Akarere ka Burera, hari umwana wabereye igisubizo abamurera mu gihe abamubyaye bari baramutaye kuko yavukanye ubumuga.

Ku myaka 17 y’amavuko, uyu mwana urererwa mu Kigo cy’abihayimana b’Ababikira cya Mutagatifu Vincent de Paul de Lendrede yavukanye ubumuga bw’ingingo z’umubiri kandi bukomeye.

Umwe mu bamurereraga muri iki kigo yagize ati: “Yari afite ubumuga bw’ingingo zose atabasha kugira ikintu na kimwe ashoboye gukora yaba kuvuga, kwicara, kwitamika, kujya ku bwiherero… byose byasabaga kubimufasha kuko yagendeshaga amaboko akambakamba nk’uruhinja kandi ari mukuru”.

Nyuma haje kumenyekana umwe muri ba Nyirarume aregerwa asabwa ko yarera uwo mwana.

Uyu mugabo witwa Ndungutse yabwiye Kigali Today ati: “Mu gushakisha umuryango we, baje kumenya ko ndi Nyirarume(mvukana na Nyina), biba ngombwa ko bansanga baza kunsaba kumufata nkamurerera mu muryango. Byabanje kungora kwiyumvisha ukuntu umuntu umeze atyo nzashobora kumwitaho, mbanza no kwivovota kuko natekerezaga ko azambera umutwaro uremereye ntazabasha”.

Mu kigo cy’abihaye Imana twavuze haruguru, yahagwaga ubufasha bwo kumugorora ingingo ngo harebwe uko yabasha kugira icyo yishoboza.

Bwari bukubiyemo no gufasha ubwonko bwe gukanguka ku buryo byatangaga icyizere ko bikomeje bityo, yazagera ku rwego rwo kugira ibintu bimwe na bimwe abasha kwikorera ubwe.

Nyirarume akirangiza kumwakira iwe, yashyizeho ake, akajya amujyana kumuvuza mu bitaro bifite ubundi bushobozi ngo harebwe uko yagarukana agatege.

Uko iminsi yahitaga, niko imbaraga zazamukaga, none ubu ashobora kugira ibyo yikorera ku giti cye.

Mu ijwi ryumvikanisha ibyishimo, Ndungutse agira ati: “Ubu umwana abasha kuganira n’abandi nk’uko bisanzwe nyamara atarabishoboraga.  Abasha kwigenza n’amaguru urugendo n’undi muntu wese yakora. Ni wa muntu usiga ku rugo, akamenya ngo imvura iraguye akanura ibiri hanze, twajya mu murima akajyana n’abandi akaba yagira imirimo imwe n’imwe bafatanya, nko kwahira ubwatsi bw’amatungo n’ibindi”.

Avuga ko uwo mwana ashobora gukora ibyo benshi muri bagenzi bangana cyangwa aruta bashobora kwikorera.

Ariga kandi agatsinda neza, ibintu abamureze bafata nk’ibitangaza kuko mbere ntawatekerezaga ko yabishobora.

Ndungutse n’ab’iwe bavuga ko  uwo mwana yaramubereye umugisha, kuko ahanini ibikorwa by’iterambere umuryango we umaze kugeraho, nko kuba atuye mu nzu nziza mu gace k’iwabo n’ibindi bitandukanye ,yabigezeho aho amariye kwakira uyu mwana mu muryango.

Gahunda ya Leta y’u Rwanda ni uko abana bose barererwa mu miryango, bakava mu bigo by’imfubyi.

Mu minsi ishize u Rwanda rwizihije umunsi wahariwe ba Malayika Murinzi, abo bakaba ababyeyi cyangwa abandi bantu bahisemo kwakira mu miryango yabo.

Ni bumwe mu buryo Leta yatangije bwo gufasha abana gukurira barererwa mu miryango bigishwa indangagaciro nyarwanda zitangirwa mu muryango.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *